Nyagatare : Yagiye gukura ibyangombwa mu musarani ku gihembo cya 3.000Frw apfiramo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Hafashimana Sylvestre w'imyaka 37 y'amavuko, yahuye n'iri sanganya ryamutwariye ubuzima mu mpera z'icyumweru twaraye dusoje ku wa Gatandatu tariki 03 Nyakanga.

Icyo gihe ngo bashakishije abamukuramo birananirana, aza kuvanwamo mu gitondo cyo ku Cyumweru yapfuye.

Uriya musarane watwaye ubuzima bwa Hafashimana, ufite metero icyenda (9) z'ubujyakuzimu.

Ngo yawugiyemo agiye gukuramo ibyangombwa by'uwitwa Mutimukeye birimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis) ndetse n'irangamuntu ye.

Ngo biriya byabaye ubwo bari barangije itsinda ryo kugurizanya ari bwo ibyangombwa bya Mutimukeye byagwa mu musarani yari agiyemo kwiherera ubudni Hafashimana akamubwira ko yabikuramo ariko akamuha igihembo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mbare, Rutayisire Sam yagize ati 'Amakuru twahawe n'abaturage ni uko ngo yamwemereye 3 000 Frw, mukuru we n'umugore we bamubuza kujyamo arabyanga ajyamo kuko ngo yari asanzwe acukura imisarane."

Ngo uriya nyakwigendera yamanutse mu musarani avugana n'abari hejuru ariko ngo byageze aho bumva atangiye guhirita nk'umuntu ubuze umwuka.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyagatare-Yagiye-gukura-ibyangombwa-mu-musarani-ku-gihembo-cya-3-000Frw-apfiramo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)