Iyo santere iherereye mu Kagari ka Nzega ku muhanda uva rwagati mu Mujyi wa Nyamagabe werekeza kuri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Uhageze uhita ubona inzu zasenyutse zikikijwe n’ibihuru bigaragara ko zubatswe mu myaka yo hambere zubakwa mu buryo bukomeye hakoreshejwe amatafari ahiye.
Bamwe mu batuye aho hafi bavuga ko iyo Santere y’ubucuruzi ya Nzega yari ikomeye mu myaka ya 1990 na mbere yaho kuko yacururizagamo abacuruzi bakomeye b’Abarabu n’Abahinde.
Bavuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari bwo iyo santere yasenywe ku buryo kugeza ubu habaye amatongo hakaba nta gikorwa na kimwe kihakorerwa.
Mu byifuzo byabo basaba ubuyobozi kureba uko ayo matongo yakurwaho hagasanwa.
Umwe ati “Guturana n’itongo ugira ngo ni ibintu! Amabandi yihishamo, tugerageza gushaka abazamu kugira ngo batadutoboreraho inzu.”
Bavuga kandi ko hihishamo n’abantu banywa ibiyobyabwenge ku buryo bashobora guhohotera umuntu.
Ati “Abanywa itabi n’urumogi bihishamo ugasanga n’ibyo byaha niho babikorera, ni nk’indiri zabo muri make.”
Abatuye muri ako gace bavuga ko batinya kuhanyura mu masaha y’umugoroba kubera urugomo ruhakorerwa kandi batewe inkeke n’uko hashobora no kwihishamo ibisimba bikaba byabarira amatungo.
Bavuga ko usibye kubateza umutekano muke, ayo matongo ateza n’umwanda mu mujyi wabo bagasaba ko yakurwaho.
Kuri ubu izo nzu zahoze ari iz’abanyamahanga, zaguzwe n’Umunyarwanda naho izindi benezo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, asobanura ko bamaze igihe baganira n’abahafite inzu kugira bazivugurure, akizeza abaturage ko bizakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe.
Ati “Icyo turi gukora nk’ubuyobozi ni ukubashishikariza kuhavugurura ngo hase neza. Turongera tubasabe bashyireho umwete mu kuvugurura ku buryo mu gihe kitarenze umwaka hazaba hari impinduka yahabaye. Iyo gahunda yo kuvugurura twari twamaze kuyumvikanaho.”
Santere y’ubucuruzi ya Nzega iri munsi y’umusozi wa Nzega, ari naho hakomotse imvugo “Yakubitiwe ahareba i Nzega” yamamaye kuva hambere.
Inkuru wasoma: Ni iyihe nkomoko y’imvugo ‘Yakubitiwe ahareba i Nzega’ yamamaye kuva hambere?