Nyamagabe na Nyaruguru bagiye kujya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abahinzi b
Abahinzi b'ibirayi b'i Nyamagabe na Nyaruguru bizeye ko ishwagara bazahabwa izatuma beza kurushaho

Ni nyuma y'uko tariki 5 Mata 2021 ab'i Nyaruguru bari babwiye Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ko Perezida wa Repubulika yabemereye ishwagara, nyamara bakaba batayihabwa.

Icyo gihe bamugejejeho icyifuzo cyo kuyihabwa kuri Nkunganire, nyuma y'uko hari abayihawe bagomba kwishyura ntibabikore, na we abemerera kuzabakorera ubuvugizi.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, ubwo yaganiraga n'abaturage bahagarariye abandi mu Murenge wa Gatare mu Karere ka Nyamagabe, ku itariki 16 Kamena 2021, yababwiye ko ishwagara abahinzi bifuje bagiye kuyihabwa.

Yagize ati “Akarere ka Nyamagabe n'aka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo ni two twashyizwe muri gahunda ya Nkunganire ku ishwagara. Amafaranga mwagenerwaga yariyongereye kuko twayakuye mu tundi turere twose, kandi ishwagara tuzabaha si nk'iyo mwajyaga mugura ya kabiri. Ni iya mbere”.

Yanifuje ko abahinzi bazitabira kuyifashisha, kugira ngo ubuhinzi bwabo butere imbere.

Abahinzi basanzwe bifashisha ishwagara bakiriye neza iyi nkuru, cyane cyane bishimira kuba bagiye kujya bahabwa inziza kurusha izindi.

Jean Baptiste Habanabakize wo mu Murenge wa Gatare yagize ati “Ibirayi twari tugeze aho dusarura toni 25 gusubiza hejuru kuri hegitari, ariko nitubona iyongiyo nziza tuzageza no muri 30 ndetse no muri 35 nk'uko mu Ruhengeri beza”.

Narcisse Karengera, umuhinzi wabigize umwuga w'i Muganza mu Karere ka Nyaruguru, ari na we wagejeje icyifuzo cyo guhabwa ishwagara kuri Perezida w'u Rwanda ubwo yasuraga Akarere ka Nyaruguru, na we yishimiye kuba bagiye kujya bahabwa ishwagara kuri Nkunganire, kuko inziza urebye ngo yabageragaho ihagaze ku mafaranga 120/Kg, kandi bakenera toni 2.5 kuri hegitari, zikamaramo imyaka ibiri.

Agira ati “MINALOC baradusuye baranabimbwira ko bayitwemereye, ariko twateguye imirima, iyo itugeraho ubu tuba twaratangiye kuyishyira mu butaka kuko twamaze gutabira”.

Dr. Charles Bucagu umuyobobozi. mukuru wungirije ushinzwe ubuhinzi muri RAB, avuga ko ishwagara izagera ku bahinzi hagati muri Kanama, ku buryo bazayiteresha mu gihembwe cy'ihinga gitaha.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)