Abo bombi bari bavuye mu Murenge wa Mushubi berekeza mu Murenge wa Tare, umumotari yafatiwe mu Murenge wa Uwinkingi mu Kagari ka Gahira, Umudugudu wa Kunyu, nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y'u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Theobald Kanamagire, yashimiye abaturage bagize uruhare mu gutuma abapolisi bafata uwo mumotari.
Yagize ati “Hari ku isaha ya saa sita abapolisi bari mu modoka y'akazi babona moto ibaturuka imbere iva mu Murenge wa Mushubi yerekeza mu Murenge wa Tare. Umumotari yari ahetse umugenzi hagati harimo umufuka munini, bikanze imodoka ya Polisi wa mufuka bawukuye kuri moto bawukubita hasi mu muhanda barakomeza baragenda”.
SP Kanamugire akomeza avuga ko abapolisi bari bamaze kubona ibirango by'iyo moto (Pulake) begereye wa mufuka barebyemo basangamo urumogi. Bahise bakurikira ya moto bafatanyije n'abaturage, bayisanze aho bayihishe bajya kwihisha. Abaturage bafatanyije n'abapolisi bakomeje kubashakisha babasha gufata umumotari kuko yari yihishe hafi y'aho yahishe moto. Amaze gufatwa yemeye ko ari we wari uhetse ruriya rumogi.
SP Kanamugire yakanguriye abamotari n'abandi batwara abagenzi kujya birinda gutwara abantu babagusha mu byaha. Yanabasabye kujya babanza kumenya umugenzi batwaye n'ibyo atwaye kandi nibafatwa bavugishe ukuri aho kubeshya inzego z'umutekano.
Ati “Umumotari amaze gufatwa yabeshye abapolisi ko atari azi umugenzi atwaye ndetse ko atari azi ibyo ahetse. Nyamara ntashobora gusobanura impamvu bikanze imodoka ya Polisi bagakubita hasi umufuka bari bafite nta n'ubwo asobanura impamvu abapolisi bamuhagaritse akanga guhagarara ahubwo bakiruka bagera imbere bakajya barunguruka abapolisi bareba uko bitegereza muri wa mufuka”.
Umumotari yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Uwinkingi kugira ngo hatangire iperereza bityo n'uwo yari ahetse afatwe.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Muri iyo Ntara y'Amajyepfo hamaze iminsi hafatirwa bamwe mu bantu bakwirakwiza urumogi kuko mu bikorwa bya Polisi biherutse kuba tariki ya 27 Kamena 2021mu turere two muri iyo Ntara, hafatiwe abantu bakwirakwizaga urumogi.