Ni ibiro byuzuye mu gihe cy’umwaka umwe, bifite ibyumba bitatu birimo icyumba cy’ibiro by’umuyobozi w’umudugudu, akazakorana n’ushinzwe imibereho myiza ndetse n’ushinzwe amakuru n’umutekano.
Ikindi cyumba kizakoreramo umuyobozi w’irerero ry’abana mu gihe ikindi kizaba kirimo iryo rerero, ndetse kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira inama.
Maniriho Martha utuye muri uyu Mudugudu yavuze ko abaturage bagize uruhare rufatika mu kubaka ibi biro, ati “Twagiye dukora umuganda turi kubaka iki cyumba, twanishyuye amafaranga macye, twabyihiteyemo kugirango tujye tubona umudugudu hafi.”
Uwamahoro Marie Louise yunzemo ati “Ndishimye kuko ibiro by’umudugudu binyegereye, umuntu yajyaga agira ikibazo akajya gushaka umuyobozi w’umudugudu mu rugo, ariko ubu noneho biroroshye kuko umuntu azajya ajya kumushakira ku biro by’umudugudu kuko hari amasaha baduhaye n’iminsi tuzajya tujya kubareberaho. Uko bose bakorana buri wese afite umwanya azajya yakiriraho abantu.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Ninzi, Mushinzimana Jean Baptiste, avuga ko mbere yo kubona ibi biro bakoreraga inama mu muhanda, izuba ryava cyangwa imvura iguye ibyo byose bigahagarara.
Yagize ati “Twakunze kujya dukora inama dushaka kugira icyo tuganira n’abaturage, tukayikorera mu muhanda. Izuba ryaravaga abantu bakigendera batumvise icyari kigambiriwe, imvura yagwa inama ikaba irasojwe. Niho abaturage bafashe umwanzuro wo kwishakamo ibisubizo nk’intore, bijyanye n’inama Umukuru w’Igihugu ahora atugira, bafata umwanzuro wo kwiyubakira umudugudu maze twandikira Umurenge, tuza kwakira ibaruwa iturutse ku Karere ibitwemerera, maze baduha ikibanza twubaka ibiro by’umudugudu bimeze neza.”
Umudugudu wa Ninzi utuwe n’abaturage 627, bakavuga ko niba barabashije kwiyubakira ibiro by’umudugudu bifite agaciro karenga miliyoni 13 Frw, n’abandi baturage hirya no hino bashobora kubyikorera, bakikemurira ibibazo batarindiriye inkunga ya Leta.