Nyanza : Hafashwe 77 barimo abari mu birori byo guhemba uwabyaye n'abari bagiye gusura urwaye COVID #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, butangaza ko aba bantu 77 bafatiwe mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Muri bariya bantu 77 barimo 37 bashwe bateguye ibirori birimo kwizihiza isabukuru y'amavuko ndetse no guhemba umubyeyi wabyaye.

Bariya bantu bafashwe barenze ku mabwiriza, biganjemo urubyiruko, bakaba barimo kandi abatari bamabye udupfukamunwa n'abarengeje amasaha yo kuba bageze mu rugo.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza kandi buvuga ko harimo n'abantu babiri (2) bafashwe bagiye gusura umuntu urwaye COVID-19 kandi ari mu kato ndetse akaba ari no mu Murenge uri muri Guma mu Rugo.

Mu butumwa bw'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, bwanyujijwe kuri Twitter, busoza bugira buti 'Ikibabaje ni uko abenshi muri aba ari urubyiruko.'

Muri kariya Karere ka Nyanza kandi Polisi yanafashe abasore n'inkumi icyenda (9) biga mu ishuri rikuru ryigisha amategeko rya ILPD, bari mu birori by'isabukuru ya mugenzi wabo.

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu Turere two mu Ntara y'Amajyepfo twibasiwe n'icyorezo cya COVID-19 dore ko gafite Imirenge ine (4) iherutse gushyirwa muri gahunda ya Guma Mu Rugo ari yo Busoro, Mukingo, Kibirizi na Kigoma.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Hafashwe-77-barimo-abari-mu-birori-byo-guhemba-uwabyaye-n-abari-bagiye-gusura-urwaye-COVID

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)