Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uwo muhigo bari barihaye bamaze kuwesa mu 2021, bakaba bari kuri kubarura abandi kugira ngo nabo bafashwe.
Yagize ati “Hari abaturage twari twabaruye mu 2017 bari bafite amazu ameze nabi, uyu mwaka turangije kubafasha gusana amazu yabo bose, ariko ntibivuga ko abafite amazu ameze nabi mu Karere ka Nyanza barangiye, ni igikorwa kizakomeza igihe cyose hakiri abantu bagaragara ko bafite amazu ameze nabi.”
Ntazinda yavuze ko icya mbere bakora ari ukubibutsa ko inzu zabo zikwiye kuvugururwa no kubereka uko byakorwa, abafite ubushobozi bakabyikorera naho abakeneye ubufasha bakabuhabwa.
Hari abubakirwa inzu yose bakayihabwa yuzuye, abazamura inzu bagahabwa isakaro ndetse n’abo abaturanyi baza kubakira mu buryo bw’umuganda.
Bamwe mu baturage bafashijwe kubakirwa inzu zo kubamo bavuga ko nyuma yo kubona aho kuba heza bagiye gushaka icyo bakora kibateza imbere.
Matabaro Abeli wo mu Murenge wa Busasamana ati “Ubu ndishimye cyane kuko ubuyobozi bwanyubakiye inzu yo kubamo, ndatuje rwose kandi mpora mbasabira umugisha.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko usibye ingengo y’imari bagenerwa na Leta, ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abaturage nk’ibyo babukura mu bafatanyabikorwa b’akarere.
Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21 abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza batanze amafaranga y’u Rwanda miliyari 3 na miliyoni 141, angana na 15% y’ingengo y’imari y’akarere yose.
Visi Perezida w’ihuriro ry’abikorera mu Karere ka Nyanza, Kabayiza Louis-Pasteur, avuga ko ayo mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo kubakira abatishoboye, kubaka amarerero y’abana, kubaka ubukarabiro, guhugura abahinzi, gutera ibiti by’imbuto ziribwa n’ibindi.