Nyanza : Polisi yafashe urubyiruko rw'abanyamahanga bakoreye ibirori mu rugo banasakuriza abaturanyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rubyiruko rwafashwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 27 Nyakanga ahagana saa moya mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bavuga ko hari abaturanyi babo barimo gucuranga cyane bakabasakuriza .

Yagize ati 'Abaturanyi babo bahamagaye Polisi bavuga ko hari abantu barimo kubasakuriza cyane kubera imiziki n'urusaku rwabo barimo kubyina. Abapolisi bagiyeyo basanga mu nzu harimo abantu 9 bakoresheje ibirori by'umwe muri bagenzi babo wari wagize isabukuru y'amavuko, bari barenze ku mabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.'

SP Kanamugire yavuze ko ubwo abapolisi bageragayo basanze biteretse inzoga nyinshi banywa, nta wambaye agapfukamunwa, nta ntera iri hagati y'umuntu n'undi ndetse bari barenze ku masaha yo kuba buri muntu yageze iwe aho acumbitse kuko bari baturutse ahantu hatandukanye muri Busasamana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo yavuze ko bariya bantu bamaze gufatwa baganirijwe basobanurirwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse nabo bavuga ko bari basanzwe babizi ko ahubwo babikoze nkana.

Yagize ati 'Tumaze kubafata twabaganirije tubasobanurira gahunda u Rwanda rurimo kugenderaho muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 aho buri muntu agomba kubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo. Twasanze bari babizi neza, basabye imbabazi bavuga ko batazongera.'

Bariya bose uko ari 9 baciwe amande ndetse baniyishyurira ikiguzi cyo kwipimisha icyorezo cya COVID-19 nyuma yo gusanga ari bazima barekuwe barataha.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyanza-Polisi-yafashe-urubyiruko-rw-abanyamahanga-bakoreye-ibirori-mu-rugo-banasakuriza-abaturanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)