Umunyeshuri wo mu Karere ka Nyanza mu mu Murenge wa Kigoma, wigaga mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gasoro, yafashwe n'inda ubwo yari ari mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.
Uyu munyeshuri uri mu kigero cy'imyaka 16, ibizamini bibanza yari yabikoze, ku munsi wa kabiri nibwo yafashwe n'inda ajyanwa kwa muganga bukeye arabyara.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko uyu mwana yatewe inda ariko akomeza kwiga akaba yari yitabiriye ibizamini byakozwe mbere akabyara ageze ku bya nyuma.
Yagize ati 'Uyu munyeshuri yari yaratewe inda akomeza kwiga aza no gukora ibizamini. Ibizamini bibanza yarabikoze, arangije icy'umunsi wa kabiri yafashwe n'inda bahita bamujyana kwa muganga bukeye arabyara.'
Source : https://yegob.rw/nyanza-umunyeshuri-utwite-yafashwe-ninda-ari-mu-kizamini-cya-leta/