Uyu munyeshuri w'umukobwa w'imyaka 16 wasoje amashuri abanza, yafashwe n'ibise by'inda yicaye ari gukora ikizamini cya nyuma ku wa Kabiri ubwo bagombaga gusoza biriya bizamini.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yatangaje ko uriya munyeshuri yatewe inda yiga ariko aza gukomeza amasomo kugeza igiha batangiriye ibizamini bya Leta.
Yagize ati 'Ibizamini bibanza yarabikoze, arangije icy'umunsi wa kabiri yafashwe n'inda bahita bamujyana kwa muganga bukeye arabyara.'
Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki 12 Nyakanga 2021, hari bamwe mu banyeshuri batabashije kubyitabira ku buryo mu Ntara zose z'igihugu habarurwa abagera ku 4 000 batabyitabiriye kandi bari bariyandikishije.
Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Radio Rwanda ko abana batitabiriye ibizamini abenshi babujijwe n'impamvu zitandukanye zirimo kuba baratwaye inda.
Yagize ati 'Icyo twagiye tubona ni uko usanga abo mu mijyi usanga ari bo batitabira. Twabonye impamvu zitandukanye aho usanga abana ntacyo bibabwiye n'ababyeyi ntibabishyiremo imbaraga.'
Yongeyeho ko indi mpamvu yatumye abana batitabira ibizamini ari uko hari abatewe inda ntibabashe gukomeza amashuri.
Ati 'Harimo na ba bandi batwaye inda zitateganyijwe ndetse hari n'aho twagize ibyago umwana abyara akiri mu kizamini, yaraje gukora ku munsi wa mbere atwite ku munsi wa kabiri niba harajemo n'umunaniro ahita abyara.'
Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko abana batabashije kwitabira ibizamini bazategereza undi mwaka akaba ari bwo bazabyitabira.