Bamwe muri aba bana bazwi nk’aba-marine, batunzwe no kwiba ndetse n’urundi rugomo, bakavuga ko binjiye muri ubu buzima bitewe n’ibibazo bitandukanye bahuye na byo, cyane cyane ibishingiye ku miryango yabo.
Umunyamakuru wa IGIHE yasuye aba bana aho batuye mu mateme, asanga batuye mu bice byegeranye, ku buryo abahungu n’abakobwa bakunze kuba bari kumwe, bikavamo ibishuko by’uko baryamana, dore ko baba banageze mu myaka itoroshye, kandi badapfa kubona umubyeyi cyangwa undi mujyanama wababwira uko bitwara muri icyo gice cy’ubuzima bwabo.
Bamwe mu bakobwa twahasanze, barimo ababyaye, basobanura ko bemera kuryamana na bo kugira ngo abo bahungu batazabahohotera nubwo baba babizi ko bashobora gutwara inda kuko nta buryo bwo kwirinda bakoresha.
Umwe yagize ati “Hari ubwo wemera ukaryamana na we kugira ngo atagukubita cyangwa akakugirira nabi.”
Amakuru IGIHE yahawe n’Umuyobozi w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Nyarugenge, Ndirima Patrick, avuga ko muri abana batuye muri ibi bice ari 16, barimo abakobwa bane babyaye.
Abo bakobwa bane babyaye, bose bari munsi y’imyaka 18, babiri muri bo batewe inda n’abahungu babana aho mu muhanda, kandi na bo bari munsi y’imyaka 18. Abandi bakobwa babiri babyaye, batewe inda n’abandi bantu batazwi.
Ndirima yagize ati “Mu bakobwa 16, bane barabyaye, babiri muri bo babyaranye na bagenzi babo, abandi babyarana n’abantu batazwi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yabwiye IGIHE ko iyo bafashe aba bana bakabasubiza iwabo, bamwe muri bo bongera bakagaruka ku muhanda, anashimangira ko imbaraga zose bari kuzishyira mu guhangana n’iki kibazo.
Ati “Harimo abana twigeze gufata muri Gicurasi umwaka ushize, tubajyana kubagorora, bavayo turabacyura mu miryango yabo, ariko barongera baragaruka. Ubu turi mu bikorwa byo kongera kubafata tukabasubiza mu miryango.”
Yongeyeho ko bari gukoresha uburyo bazabahuza bakabasubiza iwabo ndetse bakanareba uko batera inkunga abazaba bemeye kuva mu muhanda.