Nyarugenge : Umugabo wari umwarimu yahiriye mu nzu n'umwana we barapfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wari utuye mu Mudugudu wa Karitasi, Aagari ka Kinyange, mu Murenge wa Gitega, inzu ye yafashwe n'inkongi y'umuriro kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nyakanga 2021, bikaba bivugwa ko yahiye ari gukosora amanota y'abanyeshuri yigishaga mu Karere ka Ruhango.

Mu gihe yari ahugiye muri iyo mirimo, abana be ku ruhande bakinaga, barasa umwambi ukongeza matora, umuriro urazamuka uhura n'amashanyarazi, inzu iba ifashwe n'inkongi ahiramo hamwe n'umwana we. Gusa undi mwana wari muri iyo nzu yabashije kurokoka.

Ibyo bikimara kuba abaturage batabaye ariko biba iby'ubusa, bitabaza Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, niyo yagerageje kuzimya gusa isanga abantu bamaze gushiramo umwuka.

Ni mu gihe umugore wa nyakwigendera nawe akimara kumva inkuru y'akababaro yahise ahungabana, ajyanwa ku Bitaro bya Muhima.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'murenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie yavuze ko abantu bagerageje gutabara ariko birangira bitabye Imana.

Yagize ati 'Ni inkongi y'umuriro yabaye mu masaha ya saa yine,abantu bagerageza kuzimya, birangira ubuzima butabashije kurokorwa.'

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe mu gihe bagize ikibazo gitunguranye.

Ati 'icyo twakongera kubasaba ni ugutabarana, n'ugize ikibazo agakoresha uburyo bw'itumanaho, hari umurongo w'Akarere utishyurwa, Uw'Umujyi wa Kigali, nimero za Polisi, ugize ikibazo yahamagara nimero kugira ngo ashobore kubona ubutabazi bwa hafi.'

Nyuma y'aho u Rwego rw'Ubugenzacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane nyirizina intandaro y'iyo nkongi.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyarugenge-Umugabo-wari-umwarimu-yahiriye-mu-nzu-n-umwana-we-barapfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)