Pasiteri wo mu Itorero Inkuru Nziza witwa Nkurikiye Emmanuel w'imyaka 60 y'amavuko , yatawe muri yombi n' Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha , RIB, rumukekwaho gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 12 wo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Uyu mukozi w'Imana yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nyakanga 2021 nyuma y'uko umubyeyi w'uwo mwana w'umukobwa w'imyaka 12 atanze ikireho ko uyu Pasiteri Nkurikiye Emmanuel yasambanyije uriya mwana.
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Nkurikiye afungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge.
Dr Murangira avuga ko uriya mwana uvugwaho gusambanywa na Pasiteri, yatangaje ko yabimukoreye mu bihe bitandukanye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.
Yagize ati 'Bikaba byaramenyekanye ubwo umwana bamuganirizaga hanyuma akaza kubivuga, umwana avuga ko impamvu yatinze kubivuga undi yari yamuteye ubwoba ko azamwica.'
Umwe mu bo mu muryango wa Nkurikiye avuga ko itabwa muri yombi rye, rishingiye ku bwumvikane bucye afitanye n'Umuyobozi w'ISIBO.
Uyu muturage avuga ko mu minsi ishize uriya mupasiteri yabwiye umugore uyobora Isibo ko umwana we w'umukobwa afite imyitwarire mibi ku buryo ari byo bashobora kuba barapfuye akamufungisha.
Uyu muturage yagize ati 'Uwo mugore ntiyakiriye neza ibyo pasiteri amubwiye ahubwo yahise atangira kumwijundika.'
Dr. Murangira avuga ko ibitangazwa na bariya bo mu muryango wa Pasiteri bitahabwa agaciro kuko hari gukorwa iperereza.
Ati 'Umwana yajyanwe kuri Isange, kugeza ubu nta kintu twakwemeza niyo mpamvu iperereza riba ririho uruhare rwa buri wese ruzagaragara.'
Isoko: Ukwezi