Nyaruguru: Dasso yatanze inkoko ku baturage batagiraga itungo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe
Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru ashyikiriza inkoko abo zagenewe

Inkoko batanze zifite ukwezi n'igice zikaba ari izo mu bwoko bwa Sasso. Bazihaye abaturage bo mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda, Busanze na Ngoma, buri wese mu bazihawe akaba yagenewe ebyiri.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yashimiye Dasso kubera icyo gikorwa.

Agira ati “Turabashimira ko bariho boroza abaturage mu bushobozi bwabo. Ibi ni ibyunganira gahunda ya Girinka, kuko niba umuturage yabonye inka, akabona amata n'ifumbire, akeneye n'utundi nk'amagi”.

Yaboneyeho gusaba abahawe inkoko kuzita mbere na mbere ku mirire y'abana babo agira ati “Abagabo mbona baje kuzifata, ntabwo ari iyo kugurisha ngo ubone agacupa! Ni iyo korora, igi ry'umwana rikaboneka, imboga zikaboneka, indagara zikaboneka, amavuta akaboneka, tugakora indyo yuzuye nk'umuryango, tugaha umwana agakura neza”.

Yunzemo ati “Reka izo nkoko tuzazibyaze umusaruro mu mpande zose. Mu mirire myiza, mu gutera imbere mu ngo iwacu, no kugwiza umubano n'abandi. Kuko nuha mugenzi wawe bikamuzamura, azakubona nk'uwamugiriye akamaro, umubano ukomeze, n'izindi gahunda muzazijyanemo mutere imbere”.

Abantu 25 bo muri Cyahinda na Nyagisozi bazihawe, bivugira ko zizagira uruhare mu guhindura imibereho mu miryango yabo, haba mu mirire myiza, ndetse no mu bukungu muri rusange.

Béatrice Mukaneza ati “Niziba amasake zizakura ngurishe ngure inkokokazi, zibyare, noroze na begenzi banjye, nzajye ngura na mituweri n'utundi twagirira akamaro urugo”.

Cécile Nyiransabimana na we ati “Ubungubu dushobora kumara ukwezi nta nyama igeze mu rugo. Ariko nizitangira gutera nzajya mfataho mpe abana”.

Uwitwa Nkurunziza na we ati “Izi nkoko baduhaye zitera amagi mu buryo bushoboka bwose. Ntabwo rero inkoko yatera amagi nka 30 ku kwezi, yavamo amafaranga ibihumbi bitatu, hanyuma ngo ugume uko wari usanzwe! Ntabwo bishoboka”.

Isaï Gasana, umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gufasha abaturage kuva mu bukene babyiyemeje kuva mu mwaka ushize, aho batanze ihene 15 mu Mirenge ine yo muri Nyaruguru, kandi ngo bazakomeza.
Ati “Gucungira umutekano umuturage utaburaye, ufite imibereho myiza, ufite abana barangwa n'imirire myiza, biroroha kuruta gucungira umutekano umuturage ushonje, ufite umwana waburaye ndetse utagiye ku ishuri”.

Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe
Visi Meya Colette Kayitesi yafashije Dasso gutanga inkoko ku baturage batagiraga itungo na rimwe

Muri rusange mu Karere ka Nyaruguru hamaze gutangwa inkoko zigera ku bihumbi icyenda, kandi ngo hamwe n'izindi gahunda zinyuranye zo guteza imbere abaturage no kubafasha kuva mu bukene byatumye ubu umubare w'abana barangwa n'imirire mibi ugabanuka bigaragara, nk'uko bivugwa na Visi Meya Kayitesi.

N'ikimenyimenyi ngo wasangaga mu Karere kose hari nk'abana babarirwa muri 600 barangwa n'imirire mibi, ariko kuri ubu ngo bari gukurikirana 48 gusa, harimo 10 babitewe n'ubundi burwayi.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)