Nyiragongo yahombeje u Rwanda miliyari 36 Frw, ibitaro bya Gisenyi bigomba kwimurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagati ya tariki 22 Gicurasi na tariki 7 Kamena, ni hafi iminsi 15 ariko yabeyere imyaka nka 15 abatuye Rubavu, Goma n’ibindi bice bihegereye nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo cyabiherukaga mu myaka 19 ishize.

Minisiteri ishinzwe Ubutabazi yashyize hanze raporo y’ingaruka z’iruka ry’icyo kirunga ku Rwanda ndetse igaragaza n’ikiguzi bisaba ngo ibyangijwe bisubizwe mu mwanya, ibidashoboka bisimbuzwe.

Iyo raporo yakozwe n’inzobere zitandukanye, igaragaza ko ibyangijwe ku ruhande rw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu bifite agaciro ka 36.650.606.036 Frw. Ni mu gihe hakenewe 91.430.692.055 Frw ngo hubakwe cyangwa hasanwe ibyangijwe.

Mu bijyanye n’ubuzima, ibyangiritse byabariwe agaciro ka 45.696.072 Frw. Mu bikeneye gukorwa muri urwo rwego, harimo kwimura Ibitaro bya Gisenyi kuko aho biherereye hashobora kwibasirwa isaha n’isaha, kongerera ubushobozi Ikigo Nderabuzima cya Kibali n’ibindi.

Mu rwego rw’uburezi habazwe ibyangiritse bifite agaciro ka 39.830.682 Frw. Ibyo birimo amashuri atandatu yangiritse arimo ane yafunze imiryango n’ibindi.

Ku bijyanye n’ubucuruzi muri Rubavu, raporo igaragaza ko igihombo Nyiragongo yateje kingana na 477.606.000 Frw. Iki gihombo gituruka mu biribwa bibora byangiritse kandi byari bitegereje koherezwa mu mahanga, igihombo ku bacuruzi bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’abacuruzi boherezaga ibicuruzwa byabo i Goma batishyuwe.

Hari kandi ibicuruzwa byangirikiye mu bubiko n’igihombo ku bacuruzi byabaye ngombwa ko bimura ibicuruzwa byabo bakajya kubibika ahandi, ibihombo ku masoko, amabagiro n’abandi bamaze igihe badakora, amahoteli n’amacumbi byafunze imiryango n’ibindi.

Kugira ngo ubucuruzi i Rubavu bwongere kwegura umutwe, inzobere zigaragaza ko hakenewe 4.026.409.000 Frw yo gufasha no kuziba icyo cyuho cyabonetse.

Uko imitingito yarushagaho gukomera, ni ko inzu zagwaga muri Rubavu n’ahandi hafi. Ababyibuka neza, uwararaga mu nzu cyangwa akayirirwamo yafatwaga nk’umwiyahuzi. Hagaragajwe ko agaciro k’izo nzu zangiritse ari 10.547.750.000 Frw.

Nko ku nzu zo guturamo, izangiritse zabariwe agaciro ka 5.702.850.000 Frw, amavuriro n’ibitaro byangiritse bifite agaciro ka 1.356.750.000 Frw, ibikorwaremezo by’amashuri bifite agaciro ka 1.998.150.000 Frw, inyubako za Leta zifite agaciro ka 266.250.000 Frw, inyubako z’ubucuruzi zangiritse zifite agaciro ka 1.220.000.000 Frw mu gihe insengero zifite agaciro ka 3.750.000 Frw.

Mu nama inzobere zakoze raporo zitanga harimo kubaka no gusana inzu zangiritse, kwimura abatuye mu duce twangijwe cyane n’imitingito bagatuzwa mu midugudu igezweho, kongera kubaka ibikorwaremezo by’inzego z’ubuzima n’uburezi byangiritse n’ibindi.

Ku bijyanye n’ibidukikije, iruka rya Nyiragongo ryangije ibifite agaciro ka 23.161.900.000 Frw. Harimo nka hegitari eshanu z’ubutaka buhingwa zangijwe n’amahindure, imyaka y’abahinzi yangiritse, hegitari 40 z’ubutaka bwiyashije kubera imitingito n’ibindi.

Mu nama zatanzwe muri urwo rwego harimo gutera ibiti hafi y’ahagiye hiyasa, kuvugurura igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rubavu n’ibindi.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo byo gutwara abantu n’ibintu byangiritse harimo imihanda yasadutse kubera imitingito nko mu masangano y’imihanda ku Bitaro bya Gisenyi, umuhanda Musanze –Rubavu n’indi.

Muri rusange raporo ivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kwimura gahoro gahoro abaturage bafite inzu zangiritse cyane cyane iziherereye ahantu hari ubutaka bwiyashije (bwasadutse), kwihutira gusana imiyoboro y’amazi yangiritse i Rubavu no mu nkengero zayo, gukora igenzura ku ndwara zaba ziterwa n’amazi yandujwe n’iruka rya Nyiragongo.

Leta kandi yasabwe kugenzura ahantu hagiye hiyasa kubera imitingito n’ingaruka bishobora guteza, kongerera igihugu ubushobozi kugira ngo cyubake uburyo bwo kugenzura no kwitegura mu gihe haba habaye iruka ry’ikirunga cyangwa imitingito, gushakisha ubushobozi bwo gusana ibyangiritse ndetse no kubaka ubwirinzi.

Inzu nyinshi muri Rubavu zangijwe n'imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo
Ibikorwa by'ubucuruzi byamaze iminsi bifunze ari nako inzu z'ubucuruzi zimwe na zimwe zisenyuka
Amashuri atandatu i Rubavu yangijwe bikomeye n'umutingito
Inzu nyinshi muri Rubavu zarashegeshwe
Muri Kamena 2021 ubwo Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi bitegerezaga umuhanda wacitsemo kabiri i Rubavu kubera imitingito
Hegitari eshanu z'ubutaka zangijwe n'amahindure yamanukaga avuye muri Nyiragongo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)