Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki ya 26 Nyakanga 2021, nibwo komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye kuri uyu mwanya n'ubwo ntabusobanuro cyagwa se ibaruwa y'ubwegure yagiye hanze, iyi komite nyobozi ikaba yongeye kwemera kugaruka mu mirimo.
Abari beguye ni batanu bayobowe na Perezida wayo Kamuzinzi Godfroid, ba visi perezida babiri Amani Casimir na Ngiruwonsanga Theo, ushinzwe umutungo w'ikipe ariwe Ujeneza Olive ndetse n'umunyamabanga wayo ariwe Habimana François .
Icyatumye habaho kwegura kwa komite nyobozi ngo ni uko ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi butarimo kumva neza ibyo gufasha iyi kipe iheruka kwitwara neza, ariko aha bigaterwa cyane n'umwe mu bayobozi b'aka karere, ibi bikaba aribyo byatumye habaho inama yihuse yahuje impande zombi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi batangaje ko kuri uyu wa kabiri aribwo habaye inama yahuje ubuyobozi bw'ikipe ya Espoir FC , aho baganiriye ingingo eshatu zirebana n'iyi kipe yashoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y'u Rwanda iheruka aho yasoje inyuma ya APR FC yatwaye igikombe ndetse na AS Kigali yasoje ku mwanya wa gatatu.
Mu ngingo eshatu baganiriye ku mpande zombi, habanje kurebera hamwe uko umwaka w'imikino wa 2020-2021 wagenze, Imbogamizi zagaragajwe zari zatumye komite nyobozi yegura n'uburyo zigomba gukemuka impande zombi zibigemo uruhare ndetse no kwitegura no kwita ku migendekere myiza y'umwaka w'imikino 2021-2022 impande zombi zibigizemo uruhare.
Mu gusoza iyi baruwa, ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi bavuze ko hashingiwe kuri ibyo biganiro komite nyobozi ya Espoir FC yasabwe kandi yemera kuguma mu nshingano, ibyumvikanyweho byose bikazubahirizwa kugira ngo ikipe izakomeze kwitwara neza.
The post Nyuma y'umunsi umwe komite nyobozi y'ikipe ya Espoir FC yeguye, yongeye kugaruka kuyobora iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi appeared first on RUSHYASHYA.