Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 ahagana saa Kumi n'imwe ni bwo kwa Skizzy bibarutse umwana w'umuhungu.
Skizzy yibarutse imfura ye nyuma y'uko tariki 26 Werurwe 2021, yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we Nkundabose Clémence.
Aba basezeranye imbere y'amategeko nyuma yuko tariki 13 Werurwe 2021, Skizzy yari yatunguye umukunzi we amusaba ko yazamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.
Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko, Skizzy yari yavuze ko indi mihango iri vuba ariko ahamya ko bizaterwa n'uburyo icyorezo cya Covid-19 kizaba cyatanze agahenge.
Skizzy ni izina rizwi mu ruhando rw'imyidagaduro mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu itsinda ryakanyujijeho rya Kigali Boys ariko ryamenyekanye nka KGB.
Iri tsinda ryari rigizwe na Skizzy, MYP na Hirwa Henry, imyaka icyenda ryamaze mu muziki w'u Rwanda yasize amateka atazibagirana.
Indirimbo ya mbere yashyize hanze yitwaga 'Abakobwa b'i Kigali', yasohotse mu 2003.
Mu 2012 ni bwo Hirwa Henry yitabye Imana, nyuma y'indirimbo hafi 30 yari amaze gukorana na bagenzi be. Nyuma y'urupfu rwe, MYP yagiye gukomereza ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biba nk'ibiciye intege iri tsinda burundu.
Skizzy wari usanzwe ari n'umunyamakuru, yakomeje uwo mwuga ariko akarivanga n'ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi mu Ruganda rwenga Ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa Skol Rwanda.