Ntabwo ari ibintu bisanzwe cyane kubona abapadiri baba bariyeguriye gukorera Imana ndetse bariyemeje kutazashaka abagore mu buzima bwabo bose kuko iyo hagize ubikora akava mu murimo wo kuba Padiri maze akajya gushaka umugore biba ari sakirirego cyane.
Nubwo bidakunze kubaho cyane ariko umupadiri witwa Ntiyamira Fidele de Charles yafashe umwanzuro wo kurambika ikanzu y'ubusasaridoti hasi akareka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo.
Nkuko yabitangaje abinyujije mu Ibaruwa yanditse tariki ya 18 Nyakanga 2021, yayanditse igenewe Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba witwa Seriveriyani Nzakamwita Eveque amusaba ko yakwemera ubwegure bwe bujyanye no kureka umurimo wo kuba padiri ahubwo akajya mu buzima busanzwe nk'abandi bose.
Padiri Ntiyamira yanditse ibaruwa avuga ko yicaye agafata umwanya uhagije wo gutekereza ku mwanzuro wo kureka kuba umupadiri ndetse akaba yaragiriwe inama n'abantu batandukanye, umuryango we n'abandi benshi, bikaba byarangiye afashe umwanzuro wo guhagarika umurimo w'ubupadiri yari amazemo imyaka igera kuri 13 ahubwo akajya gushaka umugore akubaka urugo nk'abandi.
Uyu mupadiri yavuze ko kuba yahisemo guhagarika uyu murimo yari yarahisemo kuva kera bitavuze ko agiye kureka Imana ahubwo azakomeza gukorera Imana ariko akazajya abikora yarashatse umugore, akaba yabyanditse avuga ko azakorera Imana mu buryo butandukanye nuko yari asanzwe abikora.