Papa Francis yajyanwe mu bitaro igitaraganya. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umushumba wa Kiriziya Gatorika ku Isi Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma igitaraganya kuri iki Cyumweru aho yagiye kubagwa urura runini(large intestine )rufite ikibazo.

Umuvugizi wa Vatican, Matteo Bruni, kuri iki cyumweru yatangaje ko Papa Francis yagiye mu bitaro bya Kaminuza ya Gamelli, aho agomba kubagwa urura runini nubwo hatatangajwe itariki nyakuri azabagirwa.

Papa Francis yagiye mu bitaro mu gihe kuri iki Cyumweru yagaragaye i Vatican asuhuza abakiristu bari bateraniye mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, aho yababwiye ko ateganya uruzinduko rwo kujya muri Hongrie na Slovakia muri Nzeri uyu mwaka.

Papa Francis w'imyaka 84 y'amavuko yasabye kandi abakristu ku musengera kuko yari azi neza ko agiye kubagwa.



Source : https://yegob.rw/papa-francis-yajyanwe-mu-bitaro-igitaraganya/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)