Papa yajyanwe mu bitaro by'i Roma gukorerwa 'opération' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Papa Francis yajyanwe mu bitaro by'i Roma mu gikorwa cyo kumubaga mu rura runini cyari gisanzwe kiri kuri gahunda cyo kuvura ikibazo arufitemo.

Umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni yavuze ko andi makuru azatangwa kumubaga mu bitaro bya Kaminuza bya Gemelli birangiye.

Mbere yaho kuri iki cyumweru, Papa Francis, w'imyaka 84, yagejeje ubutumwa ku bantu babarirwa mu bihumbi basuye urubuga rwa St Peter's Square.
Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa acyeneye kuvurwa ikibazo cy'uburwayi bw'urura runini buzwi nka 'symptomatic diverticular stenosis'.

Ubu burwayi butuma haza amapfundo mu rura runini. Ibi bishobora gutuma rufungana.Ibimenyetso by'ubu burwayi birimo nko kubyimba inda no kuribwa mu nda kenshi.

Ivomo: BBC



Source : https://impanuro.rw/2021/07/05/papa-yajyanwe-mu-bitaro-byi-roma-gukorerwa-operation/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)