Mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Nyakanga iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ko Iyi nama yemeje amateka anyuranye arimo irya Perezida ritanga imbabazi.
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Johnston Busingye yashyize ubutumwa kuri Twitter, ko Perezida Kagame yababariye abagore 10 bahamijwe n'inkiko gukuramo inda mu buryo bunyuranyije n'amategeko bakaba bari bafungiye iki cyaha.
Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika, ziteganywa n'ingingo ya 109 y'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda igira iti 'Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n'amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.'
Minisitiri Busingye kandi yatangaje ko Inama y'Abaminisitiri yemeje ifungurwa ry'agateganyo ry'imfungwa 4 781 zahamijwe n'inkiko ibyaha bitandukanye ariko zagaragaje imyitwarire myiza.
UKWEZI.RW