Perezida Kagame yagaragaje ko abakobwa bari mu bagizweho ingaruka no kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki 22 Nyakanga 2021, mu butumwa yagejeje ku bitabiriye inama ku kugeza Umurongo Mugari wa Murandasi kuri bose yateguwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’imiryango Varkey Foundation na CJ Cultural Foundation.

Ni inama yari yitabiriwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay, rwiyemezamirimo mu rwego rw’uburezi akaba ari na we washinze Varkey Foundation, ufasha mu bijyanye no gushakira uburezi abana badafite ubushobozi., Sunny Varkey n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19, cyagize ingaruka ku nzego zose zigize ubuzima bw’igihugu ndetse n’urwego rw’uburezi muri rusange.

Ati “Ihagarikwa ry’amasomo y’abanyeshuri bari kumwe na mwarimu ryagaragaje, kuruta ikindi gihe cyose, icyuho gihari mu kugera kuri murandasi, ku bumenyi ndetse no kwigira kuri murandasi ku bana bose, cyane cyane abakobwa.”

Yakomeje agira ati “Dufite amahirwe yo kongera imbaraga mu burezi bw’abana b’abakobwa, ku buryo batazongera gusigara inyuma cyane.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu Rwanda hakomeje gukorwa ishoramari mu kubaka ibikorwaremezo nkenerwa mu ikoranabuhanga ndetse no guhugura abakiri bato.

Yakomeje agira ati “Nk’urugero, Rwanda Coding Academy [Ishuri rifite umwihariko wo gucura abahanga mu gukora porogaramu za mudasobwa (softwares)], ryakira abakobwa 50%, ndetse rifite intego yo gukemura ibibazo by’umubare muto w’abenjeniyeri binyuze mu gushyira imbaraga mu kwigisha ayo masomo ya Engineering ku rwego rw’amashuri yisumbuye.”

Mu bigo by’icyitegererezo mu bumenyi n’ikoranabuhanga harimo Kaminuza ya Carnegie Mellon, Kaminuza y’u Rwanda no mu Kigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare AIMS, hagenda hashyirwaho uburyo bwo gufasha abakobwa kuyajyamo ari benshi.

Perezida Kagame yavuze ko hagomba gukorwa ibishoboka byose kugira ngo izi gahunda zose zigamije kuziba icyuho mu bijyanye n’uburinganire, zitazakomwa mu nkokora n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19, gihangayikishije Isi.

Yakomeje agira ati “Kugabanya iki cyuho kandi bisaba ko dukomeza gushyira imbaraga mu bukungu budaheza, guharanira umutekano no gutekana kw’abaturage bacu no gukomeza guteza imbere uburinganire muri rusange.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye na UNESCO n’abandi bafatanyabikorwa baba abo mu Karere no ku Isi, u Rwanda ruzakomeza gukora ubuvugizi no gushyira mu bikorwa, mu guharanira ko abakobwa bagerwaho na serivisi z’ikoranabuhanga n’ubumenyi bakeneye.

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kugeza Umurongo Mugari wa Murandasi kuri bose



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)