Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109 riha Perezida wa Repubulika ububasha bwo gutanga imbabazi.
Ni ingingo igira iti “Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.”
Imbabazi zatanzwe na Perezida Kagame zatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021.
Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro kandi yemeje ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 4781 bahamwe n’ibyaha bitandukanye.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko Umukuru w’Igihugu yababariye abagore 10 bakuyemo inda n’abandi bantu batandukanye bari bafunzwe.
Yagize ati “Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda. Inama y’Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry’abafungwa 4781.’’
Nta makuru arambuye yatanze ku bagore bababariwe ndetse n’abandi bafungwa bahawe imbabazi.
Mu mwaka ushize, muri Gicurasi, nabwo Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi umuntu umwe, n’imbabazi rusange ku bakobwa mirongo itanu bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.
President Paul Kagame has granted Pardon to all 10 women convicted for illegal abortion.
Cabinet also approved the release on parole of 4781 convicts.
— Busingye Johnston (@BusingyeJohns) July 30, 2021