Perezida Kagame yahaye imbabazi abagore 10 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 muri Village Urugwiro, yemerejwemo iteka rya Perezida ritanga imbabazi.

Iyi nama y'Abaminisitiri yanemeje irekurwa ry'agateganyo ry'abagororwa 4781 bari barahamijwe ibyaha bitandukanye.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yemeje aya makuru abinyujije mu butumwa yashyize kuri Twitter.

President Paul Kagame has granted Pardon to all 10 women convicted for illegal abortion.

Cabinet also approved the release on parole of 4781 convicts.

— Busingye Johnston (@BusingyeJohns) July 30, 2021

Kanda HANO usome indi myanzuro yafatiwe mu nama y'Abaminisitiri.

Mu mwaka ushize wa 2020 nabwo Perezida Kagame yahaye imbabazi umuntu umwe, n'imbabazi rusange abakobwa mirongo itanu (50) bari barakatiwe n'inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda.

Mbere yaho muri 2019, Umukuru w'Igihugu yari yahaye imbabazi abagororwa 52 bari bakatiwe kubera kwihekura no gukuramo inda.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 109, rivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n'amategeko amaze kubigishamo inama Urukiko rw'Ikirenga.




Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)