Perezida Kagame yakiriye Intumwa yihariye ya João Lourenço wa Angola - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

António Tete ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola kuva mu mwaka ushize wa 2020. Mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame yamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço nk’uko byatangajwe kuri Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye imikoranire ya hafi dore ko Perezida wa Angola, João Lourenço ari we wari umuhuza mu biganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda.

Mu Ukwakira 2020, u Rwanda na Angola byatangiye ibiganiro bigamije guhererekanya amakuru ku mahirwe y’ishoramari mu bihugu byombi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) hamwe n’Urwego rushinzwe guteza imbere Ishoramari ry’Abikorera n’Ibyoherezwa mu Mahanga muri Angola (AIPEX), icyo gihe byagiranye ibiganiro hagaragazwa amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo inganda, ikoranabuhanga, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubukerarugendo, ubuhinzi no gutwara abantu n’ibintu.

Byanarangiye zisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi wa AIPEX, Antonio Henriques Silva, yashimiye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda na RDB byakoranye n’uru rwego mu gufasha Abanyangola n’Abanyarwanda gusangira amahirwe mu by’ubucuruzi buri gihugu gitanga.

Mu 2019 kandi u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Angola yerekeye itumanaho mu by’isanzure mu ruzinduko Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, hamwe n’itsinda ry’abo mu nzego za leta n’abikorera bagiriyeyo.

Icyo gihe itsinda ry’u Rwanda ryasuye Ikigo ‘Funda Satellite Control and Mission Center (MCC)’ cyo muri Angola nka kimwe mu bikorwa byari biteganyijwe ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho yabereye muri Angola (ANGOTIC 2019).

Aya maseserano yari agamije kongera imbaraga mu bufatanye mu by’ubushakashatsi mu by’isanzure.

Perezida Paul Kagame aheruka gukorera uruzinduko muri Angola, ubwo yari yitabiriye inama ya kabiri y’Umuryango w’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yiga ku mutekano na politiki byo muri Repubulika ya Centrafrique yabaye muri Mata uyu mwaka.

Mbere y’iyo nama, Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Angola, Perezida João Lourenço.

João Lourenço wa Angola na we yaherukaga mu Rwanda mu nama ya Kane yo gushakira umuti bibazo bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda nk’abahuza mu biganiro byo gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda yabereye i Gatuna, yabaye tariki ya 21 Gashyantare 2020. Icyo gihe yahahuriye na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nk’abahuza muri ibi biganiro byanitabiriwe na Perezida Museveni.

Perezida Kagame ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete
Perezida Kagame na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete ubwo bari mu biganiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)