Perezida Kagame yamaze impungenge abibaza ku musaruro w’ishoramari ryashowe mu burezi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yiga ku bufatanye bukenewe mu guteza imbere uburezi ku rwego mpuzamahanga, ‘Global Education Summit’, yari yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Perezida Kagame yavuze ko umusanzu w’ibihugu byose ukenewe kugira ngo intego Isi yihaye yo kugeza iterambere rifite ireme kuri bose izabe yagezweho mu 2030.

Yagize ati “Ku rwego rw’Isi, dukeneye gukuba gatatu amafaranga dushora mu burezi kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).”

Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose kugira ngo ruzamure ireme ry’uburezi ry’abana b’Abanyarwanda.

Yagize ati “Mu Rwanda, twashyize imbaraga mu kugera ku ntego yo gushyira 20% [by’ingengo y’imari] mu rwego rw’uburezi, ndetse twabashije kubaka amashuri 22.500 mu mwaka ushize.”

Yongeyeho ko ibi byumba by’amashuri bizashoboza urwego rw’uburezi kuba umusemburo w’iterambere mu Rwanda.

Yakomeje ati “Ibi bizaba umusingi wo gukomeza kubaka urwego rw’uburezi kandi twese turasabwa kugira icyo dukora [kugira ngo iyo ntego igerweho].”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rutarajwe ishinga no kongera amafaranga ashyirwa mu rwego rw’uburezi gusa, ahubwo runagamije ‘kuyashora mu buryo atangamo umusaruro’.

Ibi kandi bijyana no kongera ibyo u Rwanda rushora mu mashuri makuru na kaminuza, kugira ngo atange ubumenyi bukenewe buzatuma abayasohokamo bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ati “Ishoramari rirambye mu mashuri makuru ni ingenzi mu kuzamura ubumenyi bukwiriye bunakenewe mu iterambere y’ubukungu.”

U Rwanda rumaze iminsi rushora mu rwego rw’uburezi, kuko uretse kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22, byitezweho kuzatwara arenga miliyoni 400$, rwanashoye mu kuzamura umushahara w’abarimu, kongera umubare w’ibitabo bikoreshwa mu mashuri yisumbuye, kuvugurura integanyanyigisho, gutanga mudasobwa ku banyeshuri bo mu mashuri makuru, gushishikariza ibigo n’amashuri makuru bikomeye ku rwego rw’Isi, kuzana ibyicaro byayo mu Rwanda n’ibindi.

Perezida Kagame yavuze ko uburezi bufite ireme ari umusingi w'iterambere rirambye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)