Mu buryo butari buherutse, abagize guverinoma kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, bateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Umukuru w’Igihugu yari ari mu Biro bye, Village Urugwiro n’abandi ba Minisitiri bake, abandi bakaba bayitabiriye mu buryo bwa ‘Online’.
Inama y’Abaminisitiri yaherukaga guterana ku wa 29 Kamena 2021 ari nayo yatangarijwemo amabwiriza mashya agena ko ingamba nshya zashyiriweho ibice bitandukanye by’igihugu birimo Umujyi wa Kigali, mu turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rutsiro na Rwamagana.
Icyo gihe kandi muri ibyo bice hashyizweho amabwiriza agena ko ingendo zibujijwe guhera “Saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo”. Ni mu gihe ibikorwa byose byemerewe gukomeza bifunga saa Kumi n’imwe za nimugoroba.
Muri ibyo bice kandi kuva ku wa 1 Nyakanga 2021, amateraniro rusange arimo ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo n’ahandi hose, birabujijwe, ibiro by’inzego za leta n’iz’abikorera, birafunze.
Guverinoma yari yategetse ko abakozi bagomba gukorera mu rugo kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera, inama zose zirabujijwe, amashuri yose harimo na za Kaminuza yahise afungwa n’andi mabwiriza atandukanye.
Imibare y’abandura iteye inkeke
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 29 Kamena 2021, ahasobanuwe ingamba nshya zari zimaze gushyirwaho na Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko bitewe n’ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Covid-19, byashobokaga ko hashyirwaho guma mu rugo.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, yavuze ko ko kuba hatashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu guhangana n’ubwiyongere bukabije bwa Covid-19, atari uko bitashobokaga ahubwo bashyize ku munzani hakarebwa ikitabangamiye cyane imibereho y’abaturage.
Icyo gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragazaga ko kugeza ku wa 28 Kamena 2021, mu Rwanda abantu bari bamaze kwandura Coronavirus bari 37.384, mu gihe 427 yari imaze kubahitana.
Ni mu gihe kuri ubu [kugeza ku wa 13 Nyakanga 2021] abayanduye bamaze kuba 49.808 naho abamaze guhitanwa na Covid-19 ari 598. Ni ukuvuga ko mu byumweru bibiri bishize Inama y’Abaminisitiri iteranye, abanduye biyongereyeho 12.424 naho abo cyahitanye biyongereyeho 171.
Iyi mibare y’aba iy’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo, irerekana ko ubukana gifite muri iyi minsi butigeze bubaho kuva muri Werurwe 2020, ubwo cyageraga mu Rwanda.
Ubwiyongere bw’abandura Covid-19, no kuba amabwiriza yayo mashya by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali agenga ko inama zihuza abantu zibujijwe, ni imwe mu mpamvu yatumye kuri uyu wa Gatatu abagize guverinoma baterana hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abaturarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo, arimo kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba intoki kenshi cyangwa gukoresha umuti wica udukoko igihe cyose wakoze aho abandi bakoze.
Barasabwa kwirinda kwikorakora mu maso, ku izuru no ku munwa, ndetse bakishyurana bakoresheje ikoranabuhanga aho bishoboka hose.
AMAFOTO: Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19. pic.twitter.com/7UWfX0wZum
— IGIHE (@IGIHE) July 14, 2021
Amafoto: Village Urugwiro
Que Dieu Vous pardone
ReplyDelete