Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yitabiraga inama yateranye ku nshuro ya 19 ihuje abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yigaga ku bibazo byugarije aka karere muri iki gihe.

Perezida Kagame yashimye ko umutekano uri kugenda uba mwiza nka kimwe mu by’ingenzi bifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriwemo muri uyu muryango, akomeza avuga ko ibibazo bigihari bizakomeza gushakirwa umuti ku bufatanye na ECCAS n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).

Yagize ati “Umutekano usesuye udufasha gushyira mu bikorwa imishinga ihuriweho igamije kwihutisha iterambere.”

Muri iyo mishinga, Perezida Kagame yavuze ko harimo n’uwo kugabanya cyangwa gukuraho imisoro ku bicuruzwa byo muri muri uyu muryango mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika aho u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda binyuze mu kuyinjiza mu mategeko agenga ubucuruzi mu gihugu.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza gukorana n’ibihugu biri muri uyu muryango duharanira ko Komisiyo ya ECCAS yabona abakozi ikeneye bose ngo ikorere mu nyungu z’abaturage bacu.”

Muri gahunda y’Isoko rusange rya Afurika byitezwe ko ibicuruzwa byakorewe kuri uyu mugabane bizaba bifite amahirwe yo gucuruzwa ku isoko ry’abaturage basaga miliyari batuye uyu mugabane, nta mbogamizi mu bucuruzi zatumaga Afurika iba isoko ry’iyindi migabane kurusha uko ari isoko ry’ibiwukorerwamo.

Kugeza mu mpera za 2020, ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe ni byo byari bimaze gusinya amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, mu gihe 34 ari byo bimaze kuyemeza burundu.

Perezida Kagame yashimye uburyo umutekano ugenda ugaruka mu Karere ka Afurika yo Hagati
Perezida Kagame yijeje umuryango ECCAS ubufatanye mu mikorere izamura inyungu z’abaturage
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, mu bitabiriye iyi nama
Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou N'Guesso, atanga ibitekerezo muri iyi nama



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)