Ni amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera za kiriya cyumweru gishize ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yasuraga u Burundi mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.
Nyuma yo kugirana ibiganiro byihariye, abakuru b'Ibihugu byombi batambukije imbwirwaruhame rusange zakurikiwe ku bitangazamakuru by'u Burundi.
Muri zo mbwirwaruhame, Perezida Ndayishimiye wagarukaga ku biganiro yagiranye na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan, yakoresheje ururimi rw'icyongereza aho yasomaga imbwirwaruhame, ari na ho yitiye Mister (Bwana) Madamu Samia Suluhu Hassan.
Ubwo Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yafataga ijambo, we yakoresheje ururimi rw'Ikiswahili, avuga ko indimi zose ari indimi kandi ko zifashishwa mu kumvikana ku buryo Perezida Ndayishimiye atari akwiye gukoresha Icyongereza anagisoma.
Icyo gihe yagize ati 'Ikiswahili n'Icyongereza byombi ni indimi byadufasha kumvikana ariko twembi tunakoresha Ikiswahili, ubutaha ujye ukoresha Ikiswahili aho gukoresha icyongereza ugisoma kandi ndabizi muzi Ikiswahili cyiza cyane.'
U Burundi ni kimwe mu bihugu byo mu karere k'ibiyaga bigari bikoresha ururimi rw'Ikiswahili nubwo atari ururimi rw'abenegihugu dore ko bakoresha Ikirundi.
UKWEZI.RW