Perezida Samia wa Tanzania uherutse i Burundi agiye kugenderera n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko Madamu Samia Suluhu Hassan azatangira uruzinduko rwe tariki 02 Kanama 2021 nk'uko byemejwe na Ambasaderi ucyuye igihe wa Tanzania, Ernest Mangu.

Ni uruzinduko rwa mbere Samia Suluhu Hassan azaba agiriye mu Rwanda kuva yajya ku butegetsi muri Tanzania aho amaze gusura ibihugu binyuranye bibana n'Igihugu cye muri EAC nka Uganda, Kenya ndetse n'u Burundi aherukamo.

Uyu mukuru w'Igihugu cya Tanzania ukomeje kugaragaza itandukaniro n'uwo yasimbuye Dr John Pombe Magufuli utaragiriye ingendo nyinshi hanze y'igihugu cye muri Manda yamaze ku buyobozi

Madamu Samia Suluhu Hassan kandi yahinduye ingendo mu guhangana n'icyorezo cya COVID-19 dore ko ubu kiriya gihugu cyatangiye ibikorwa byo gutanga inkingo z'iki cyorezo mu gihe uwo yasimbuye yavugaga ko igihugu cye kitari kizikeneye.

Asuye u Rwanda bibana mu muryango wa Afurika y'Iburasirazuba ndetse binahana imbibi bikaba bikomeje n'ubuhahirane.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yatangizaga inama ya komite nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabaye muri Mata uyu mwaka, yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'ibihugu by'ibituranyi, avuga ko ku ruhande rw'u Rwanda na Tanzania kuva cyara byakomeje kubana neza ndetse ko nta gatotsi kigeze karangwa mu mubano w'ibi bihugu byombi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Samia-wa-Tanzania-uherutse-i-Burundi-agiye-kugenderera-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)