Florentino Perez akaba perezida wa Real Madrid hagiye hanze amajwi ye yo muri 2012 avuga ko Cristiano Ronaldo ari imbecile mu gihe Jose Mourinho we atuzuye, hari kandi amajwi nayo yagiye hanze yumvikana avuga ko bose biyumva.
Aba bagabo uko ari babiri(Cristiano Ronaldo na Jose Mourinho) bakomoka muri Portugal, bombi bari Real Madrid ubwo Perez yongeraga gutorerwa kuyobora iyi kipe, aho nka Cristiano Ronaldo yagezeyo muri 2009, nyuma y'iminsi 11 atorewe kongera kuyobora Real Madrid.
Mu majwi yashyizwe hanze n'ikinyamakuru El Confidencial, Perez yumvikana avuga ko Cristiano ari imbecile arwaye.
Ati' ni umusazi, uyu musore ni imbecile, ararwaye. Ukeka ko yuzuye? Ntabwo yuzuye, bitabaye ibyo ntabwo yakabaye akora ibintu akora. Ikintu cy'ubugoryi cya nyuma yakoze mwarabibonye, kuki ukeka ko yakoze biriya bintu by'ubugoryi?'
Ntabwo muri ayo majwi Perez avuga icyo kintu cy'ubugoryi yakoze.
Muri aya majwi kandi Perez yatatse uhagarariye Mourinho na Ronaldo ari we Jorge Mendes aho avuga ko nk'umujyanama wabo adashobora guhindura imyanzuro yabo.
Ati' Mendes ntabwo amutegeka cyangwa se Mourinho, yaba n'ibiganiro n'itangazamakuru. Bariyumva cyane bumva ko ibintu byakorwa uko babyifuza, barangiritse. We n'umutoza ntibabona ukuri kuko bari kwinjiza amafaranga menshi iyo baba batandukanye. Bose ntabwo buzuye kuko ubu turi kuvuga ku mafaranga menshi bitewe n'isura yabo.'
'Ikigeretse kuri ibyo, isura bafite, n'imyitwarire yabo bakabaye bangwa na buri umwe ariko kwamamaza biratandukanye.'
Uretse aya majwi kandi hashyizwe hanze amajwi y'uwahoze ari umunyezamu w'iyi kipe, Casillas na Raul wabaye kapiteni w'iyi kipe avuga ko ari abanyamanyanga bakomeye.