Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Perezida Samia azagera i Kigali ku wa Mbere. Kuri uwo munsi we wa mbere w’uruzinduko, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamire inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo.
Nyuma biteganyijwe ko azakirwa na mugenzi we w’u Rwanda mu biganiro bizabera muri Village Urugwiro.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Samia azasura icyanya cyahariwe inganda i Masoro, Special Economic Zone. Ni icyanya kirimo inganda nyinshi zikomoka muri Tanzania n’abashoramari benshi bifashisha Tanzania mu bikorwa byabo bya buri munsi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.
Urugendo rwa Perezida Samia ruje rukurikira ingendo abayobozi b’u Rwanda mu ngeri zitandukanye bagiriye muri Tanzania. Urwabanje ni urwa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Perezida Magufuli.
Gen Jean Bosco Kazura, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na IGP Dan Munyuza uyobora Polisi y’u Rwanda na bo bagiriye uruzinduko muri Tanzania rushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Inama iheruka guhuza impande zombi ni iyitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, aho yahuye na mugenzi we wa Tanzania, Faustine Ndugulile, bakaganira ku mishinga irimo n’ibikorwaremezo by’itumanaho.
Uru ruzinduko rwa Perezida Samia rugiye kuba mu gihe u Rwanda ruherutse kohereza ingabo n’abapolisi 1000 muri Mozambique. Ni mu rugamba rugamije guhashya imitwe y’iterabwoba yigabije Amajyaruguru y’iki gihugu.
Mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Mozambique, hari Tanzania. Ni kimwe mu bihugu bigirwaho ingaruka n’umutekano muke uri ku muturanyi wayo. Ubwo byatangiraga kuvugwa ko u Rwanda rushobora kohereza Ingabo n’Abapolisi mu bice birimo intambara, Tanzania yahise ibishyigikira kuko ari igisubizo ku mutekano wayo.
Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi kuko byinshi mu bicuruzwa rukura mu mahanga, ari ho binyura.
Raporo y’Ikigo cy’Ibarurishamibare yo muri Werurwe uyu mwaka, igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwakiriye biturutse muri Tanzania bifite agaciro ka miliyoni 33,75 $ inyuma y’u Bushinwa bwo bufite ibibarirwa miliyoni 57,74 $.
Muri Gashyantare ibyari byatumijwe muri Tanzania byari bifite agaciro ka miliyoni 27,97 $.
Mu 2019, Ishoramari ry’Abanya-Tanzania ryanditswe mu Rwanda ryari rifite agaciro ka 5.461.583 $.
U Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga uhanzwe amaso w’iyubakwa ry’umuhanda wa Gari ya Moshi. Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018.
Uzava i Isaka muri Tanzania ugere i Kigali wuzure utwaye miliyari 3,6$.
Ku ruhande rw’u Rwanda, inzira yerekana ko uzanyura ku Rusumo ukagera mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
U Rwanda rukeneye miliyari 1,3$ azarufasha kubaka inzira ya gari ya moshi ireshya n’ibilometero 138 mu gihe Tanzania ari na yo ifite igice kinini [394 Km] izakoresha miliyari 2,3$.
Mu minsi ishize u Rwanda rwari mu bikorwa byo gushushanya ahazanyura uwo muhanda, aho hashinzwe imambo kuva ku Rusumo kugera i Ndera mu Mujyi wa Kigali.