Perezida wa Tanzania yakingiwe COVID ahita atanga ubutumwa bukomeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubutegetsi bwa Tanzania bwakunze kunengwa gucyerensa icyorezo cya COVID-19 bituma kinahitana umubare munini urimo n'abari abayobozi muri kiriya gihugu.

Perezida Madamu Samia Suluhu wasimbuye John Pombe Magufuli witabye Imana muri Werurwe, akigera ku butegetsi yahinduye ingendo kiriya gihugu cyagendaga mu ngamba zo kwirinda kiriya cyorezo dore ko Guverinoma yari yaranavuze ko idakeneye inkingo.

Guverinoma ya kiriya gihugu yahise ishyiraho amabwiriza yo kwirinda ndetse isaba n'abaturage kuyubahiriza.

Iki Gihugu cya Tanzania giherutse kwakira inkingo zisaga Miliyoni imwe zo mu bwoko bwa Johnson Johnson zatanzwe muri gahunda yo gusaranganya inkingo izwi nka COVAX.

Izi nkingo zakiriwe na Tanzania bwa mbere, zatangiye guterwa abaturage ndetse Perezida Madamu Samia Suluhu uyu munsi ku wa Gatatu tariki 28 Nyakanga akaba yikingije.

Madamu Samia Suluhu yavuze ko Tanzania yagaragaje kugenda biguruntege mu kwirinda COVID-19, yagize ati 'Ntabwo turi ikirwa ni yo mpamvu ubu twatangiye gukingira."

Yavuze ko kuva yavuka kugeza akuze, yagiye afata inkingo nyinshi 'kandi izo twahawe tukiri impinja zaraturinze iyo myaka yose, rero nta mpungenge mfite."

Photo : BBC



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Perezida-wa-Tanzania-yakingiwe-COVID-ahita-atanga-ubutumwa-bukomeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)