Peter Vrooman wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yimuriwe muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo wari umaze kuba inshuti ikomeye y’u Rwanda agaragara ku rutonde rw’abantu Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden yahinduriye inshingano nk’uko bigaragara mu itangazo ryo ku wa 27 Nyakanga riri ku rubuga rwa White House.

Iri tangazo rivuga ko Peter Hendrick Vrooman yagizwe Ambasderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Mozambique.

Ku wa 6 Mata 2018 ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera Peter H. Vrooman, guhagararira Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yari asimbuye Erica Barks-Ruggles wari kuri uyu mwanya kuva mu 2014.

Ibi byabaye nyuma y’uko Vrooman yarahijwe nka ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ku itariki 26 Werurwe 2018. Yari yashyizwe kuri uyu mwanya tariki 26 Ukwakira 2017 yemezwa na sena muri Gashyantare 2018.

Mu gihe yari amaze mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman yari amaze gukundwa n’umubare munini w’Abanyarwanda bitewe n’uburyo yabisanishagaho cyane.

Abenshi bamukundiraga umuhate yashyize mu kwiga Ikinyarwanda kuva yagera mu Gihugu kandi akabigeraho mu gihe gito. Yari asigaye avuga imbwirwaruhame ze nyinshi mu Kinyarwanda.

Muri manda ye, Vrooman ntiyahwemye kugaragara ko Amerika ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda. By’umwihariko muri ibi bihe bya COVID-19 yakunze kumvikana mu mvugo igira iti “Ubuzima bwanyu ni ubuzima bwacu; kandi ubuzima bwacu ni ubuzima bwanyu, mube Amahoro”.

Nta wuzibagirwa kandi uburyo ahenshi mu bikorwa byo kurwanya COVID-19, uyu mugabo yakunze kugaragara yambaye agapfukamunwa gafite amabara y’ibendera ry’u Rwanda, ibintu bigaragaza uburyo yari amaze kwiyumvamo u Rwanda.

Peter Vrooman yabaye imyaka myinshi muri Afurika, aho yakoze muri Ambasade ya Amerika muri Ethiopia ndetse akorera no mu bindi bihugu birimo Somalia, Djibouti na Algeria.

Yakoze nk’ushinzwe gutegura ingendo n’imbwirwaruhame z’Umunyabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bigo bya Amerika kuva mu 1991 kugeza mu 1992, muri Djibouti n’ahandi.

Yanabaye Umuvugizi wa Ambasade ya Amerika i New Delhi mu Buhinde kuva muri Kanama 2011 - Gicurasi 2014, aho yavuye atangira akazi muri Ethiopia.

Peter Hendrick Vrooman wavukiye i Canton muri New York mu 1966 yashakanye na Johnette Iris Stubbs, bakaba bafitanye abana babiri.

Peter Vrooman ubwo yashyikirizaga Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)