Platini Nemeye n'umugore we bibarutse imfura yabo – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impundu zavuze mu muryango wa Platini Nemeye n'umugore we, Ingabire Olivia, bibarutse imfura yabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021.

Umwe mu bantu ba hafi b'uyu muhanzi yabwiye IGIHE dukesha iyo nkuru ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Ati 'Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w'umuhungu ndetse we na mama we bameze neza.'

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri 'status' ye ya WhatsApp amagambo agira ati 'Imana yanjye, irahambaye'.

Platini n'umugore we bibarutse imfura yabo mu gihe hashize amezi ane gusa bakoze ubukwe.

Tubahaye impundu!



Source : https://yegob.rw/platini-nemeye-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)