Polisi yatahuye amayeri adasanzwe yakoreshwaga n’abamotari batwara abantu kandi bitemewe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe ni abamotari babiri barimo uhetse umugore yavugaga ko amujyanye kwa muganga n’undi wari utwaye umugabo yabwiye Polisi ko ari se. Ni mu gihe amabwiriza mashya avuga ko gutwara abantu kuri moto muri ibi bihe bitemewe.

Aba bose hamwe n’umushoferi w’imodoka wafashwe yasabye uruhushya rujya i Ngoma na Kirehe, afatirwa i Gicumbi, ndetse anatwaye imodoka ifite purake itandukanye n’iyo yasabiye uruhushya rumwemerera gukora muri ibi bihe.

Ubwo aba bose berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa 26 Nyakanga 2021, Mutabazi Jean Pierre, wari utwaye iyo modoka yavuze ko iye ya mbere ari nayo yasabiye ibyangombwa yagize ikibazo agatira iya mugenzi we.

Ati “Ikosa nakoze ni uko nafatiwe i Byumba ndi kujya i Gatsibo, nagiye mu karere ntafitiye pass. Muri iyi minsi kubera akajagari kabayeho k’amamodoka menshi ntabwo bari gutanga pass zaragabanutse.”

Habaguhirwa Uzziel wafashwe atwaye umugenzi kuri moto kandi bitemewe yavuze ko yari asanzwe ari umumotari akaba yari avanye umugenzi ku Muhima amujyanye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ati “Nasabye uruhushya mvuga ko arinjye ugiye kwa muganga, uwo muntu na we kubera ko twari twavuganye ambwira ko afite uruhushya, numvaga ko kuba ntwaye umuntu ufite uruhushya kandi nanjye mfite uruhushya numvaga nta kibazo.”

Yakomeje agira ati “Ubutumwa naha abamotari bagenzi banjye ni ukwihangana ibinyabiziga bakabirekera mu rugo bakazatwara abantu mu bihe byemewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko kugeza ubu hari abantu bakomeje gusaba impushya ariko bakazikoresha ibinyuranye n’ibyo bazisabiye.

Ati “Byagiye bigaragara ko iyo ari Guma mu Rugo, urugo ruba ruto nyine, naho yaba guma mu karere akarere kakaba gato. Turagira ngo twibande ku bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi.”

Yakomeje agira ati “Ubundi abari muri gahunda ya Guma mu Rugo iyo usabye uruhushya rwo gusohoka ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo.”

Mu minsi icumi ya Guma mu Rugo, abantu bagera ku bihumbi 99 ni bo basabye impushya harimo 75.000 bazisabye banyuze mu rubuga rwa internet naho ibihumbi 24 bakoresheje uburyo busanzwe kuri telefoni, muri bo abasaga ibihumbi 57 ni bo bazemerewe.

Abarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 beretswe itangazamakuru
Uyu mumotari yafashwe atwaye umugenzi abwira Polisi ko ari umubyeyi yari ajyanye kwa muganga
Polisi ikomeje gufata abarenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)