Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, uri mu ruzindiko rw’icyumweru muri Malawi, aho yatumiwe na IG George Kainja, Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, ari na we wasinye aya masezerano ahagarariye igihugu cye.
Aya masezerano asinywe nyuma y’uruzindiko rwa IG Kainja waherukaga mu Rwanda muri Kamena, mu gihe umubano w’inzego zombi wafashe indi ntera muri Werurwe 2019, ubwo hasinywaga amasezerano y’imikoranire (MoU).
IGP Munyuza yavuze ko ubufatanye hagati y’inzego zombi ari ingenzi mu guhashya ibyaha bigenda bihindura isura, bikanakorwa mu buryo bwagutse ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati “Muri Werurwe 2019, twagiranye ibiganiro i Lilongwe ari na byo byavuyemo isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye yatumye dushyiraho uburyo bw’imikoranire mu myitozo, ibikorwa byo guhiga no guhererekanya abanyabyaha, kurwanya iterabwoba ndetse no kurwanya ibyaha bikozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.”
IGP Munyuza kandi yasobanuye ko isinywa ry’aya masezerano risobanuye ko ‘nta muntu ushobora gukorera icyaha mu Rwanda ngo abone ubuhungiro muri Malawi, kimwe n’uko nta wagikorera muri Malawi ngo abone ubuhingiro mu Rwanda’.
Ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho
Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye umubare munini w’Abanyarwanda bari mu buhungiro, bamwe bakaba barahunze uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe abandi bahungiyeyo kubera izindi mpamvu bavuga ko ari iz’umutekano.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko nta mpamvu n’imwe yagatumye Umunyarwanda yifuza guhungira muri Malawi kuko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Yagize ati “Nta mpamvu yo kuba Umunyarwanda yashaka ubuhunzi muri Malawi, u Rwanda rufite amahoro kandi ruratekanye. Buri wese [wahunze] wifuza gutaha ahawe ikaze ndetse n’abifuza kuguma muri Malawi bakahakorera ubucuruzi barabyemerewe.”
Ku ruhande rw’Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IG Kainja, yavuze ko ibihugu byombi bifite inyungu mu bufatanye bugamije kuburizamo ibyaha, yaba ibibera imbere mu gihugu kimwe cyangwa ibyaha ndengamupaka.
Ati “Twarebeye hamwe uburyo twafatanya mu kurwanya ibyaha ndetse no gusangira amakuru y’ubutasi mu kurwanya iterabwoba nk’uko bimeze muri Mozambique. Twongereye kandi ubufatanye mu bijyanye n’imyitozo y’Abapolisi.”
Uyu muyobozi yahishuye ko mu biganiro hagati y’impande zombi, ikibazo cy’Abanyarwanda batuye muri Malawi cyaganiriweho, gusa yirinda gutangaza ingingo zaganiriweho, icyakora avuga ko ubwo aheruka mu Rwanda muri Kamena, yasanze “u Rwanda ari igihugu gitekanye cyane.”
IG Dan Munyuza yaboneyeho gutumira Polisi ya Malawi mu myitozo y’Abapolisi iteganyijwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha, avuga ko Leta y’u Rwanda izishyura ikiguzi cyose kizakoreshwa n’Abapolisi bavuye muri Malawi.