Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Utunganya indirimbo, umushoramari nyiri The Beam Beat Entertainment, Hirwa Patrick uzwi nka Laser Beat yemeje ko aje nk'igisubizo ku bahanzi ndetse n'abandi bashaka gukora indirimbo mu majwi, ibi bibaye nyuma yaho hari abahanzi bamwe na bamwe batabona uburyo bwo kuzamura ndetse no kugaragaza impano zabo bitewe n'uko bagorwa no kubona ubushobozi bwo gukora umuziki by'umwuga.

Producer Laser Beat abinyujije mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yashinze The Beam Big Entertainment, inzu yagiye ifasha abahanzi batandukanye ndetse bagenda banashyira hanze ibikorwa byabo bitandukanye haba mu majwi ndetse n'amashusho.

Inzu ya The Beam Beat Entertainment, akaba ariyo ifite studio ikora umuziki yaba uw'amajwi n'amashusho, ivuga ko ije gukemura ibibazo byatumaga abahanzi bakererezwa indirimbo bamwe na bamwe bakaba banacika intege zo gukomeza gukora umuziki by'umwuga.

Mu kiganiro na Laser Beat yagiranye na RUSHYASHYA NEWS, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31 Nyakanga 2021, Producer Laser Beat yadusangije amwe mu mateka ya The Beam Beat.

Yagize ati 'The beam Beat record studio ikorera mu mujyi wa Kigali, yatangiye gukora kuva 2019, ni studio ifite abahanzi bashya nka Big Zed na Rich One, bakaba bafite indirimbo nshya ifite n'amashusho yitwa Uruziga.'

Abo bahanzi bakaba babarizwa muri The Beam Beat Entertainment, The Beam Beat Records ikora ibijyanye n'amajwi, The Beam image ikora iby'amashusho ark byose biri muri The Beam Beat Entertainment.'

Laser Beat ni umugabo utunganya umuziki muri iyo Studio imaze gufata mu mujyi wa Kigali, kuri ubu kandi muri iyi minsi amaze gukora indirimbo 5 zisohotse minsi harimo izabo bahanzi ndetse n'izindi nk'iya Green P, iya Amag the Black ft Mico The Best yitwa Ishuri ry'Ubuzima, my way By Visha Keiz, Mama Rasta By Ik na Major Gi iyitwa Arababa zose zifite n'amashusho.

Mu kiganiro twagiranye na Laser Beat yasoje avugako, The Beam umwihariko wayo ari uko idatinza indirimbo kandi ikigenderewe si amafranga, uko uje wifite muraganira bakagukorera ibyo wifuza.

Reba hano indirimbo Uruziga ya Big Zed ft Rich One yakorewe muri Beam Beat:

The post Producer Laser Beat utunganya indirimbo mu majwi arahamya ko inzu ya The Beam Beat Entertainment ije ari igisubizo ku bahanzi batinda kubona ibihangano byabo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/producer-laser-beat-utunganya-indirimbo-mu-majwi-arahamya-ko-inzu-ya-the-beam-beat-entertainment-ije-ari-igisubizo-ku-bahanzi-batinda-kubona-ibihangano-byabo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=producer-laser-beat-utunganya-indirimbo-mu-majwi-arahamya-ko-inzu-ya-the-beam-beat-entertainment-ije-ari-igisubizo-ku-bahanzi-batinda-kubona-ibihangano-byabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)