Producer Laser Beat yahurije mu ndirimbo abar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Big Zed abarizwa mu Rwanda mu gihe Rich One abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ndirimbo bahuriyemo 'Uruziga' baririmba basaba Imana kubafasha ikabakura mu ruziga rw'abanzi n'abasama, ikabajyana mu ruziga rurimo inoti rutagira intonganya.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'URUZIGA' YA YA BIG ZED NA RICH ONE

Iyi ndirimbo 'Uruziga' iri kuri Extended Play (Ep) ya Producer Laser Beat iriho indirimbo enye zirimo 'Mbabarira', 'Kininja' ndetse na 'Bicwa'.

Ep ye yayitiriye indirimbo 'Uruziga'. Mu kiganiro na INYARWANDA, Producer Laser Beat yavuze ko yahurije muri iyi ndirimbo aba baraperi kubera ko yashakaga kugaragaza imbaraga z'abahanzi be, no kumenyekanisha EP ye yasohoye.

Ati 'N'uko ari abahanzi mfite mu nshingano zanjye. Niyemeje kuzana impano nshaka nkaba mfitanye nabo imishinga migari.

Yavuze ko muri Cyumweru kiri imbere bitegura gukomeza gufata amashusho y'izindi ndirimbo no kumenyekanisha indirimbo aba bahanzi basanzwe bafite.

Patrick Hirwa [Producer Laser Beat] yaherukaga guhuriza mu ndirimbo Neg G The General n'abaraperi biganjemo abari kuzamuka.

Iyi ndirimbo yitwa 'Twika' yasohotse muri Mata 2021 yaririmbyemo Last Queen, Icenova, Prime Mazimpaka, Big Zed, Rich One, Trizzie Ninety Six na Og Khenz.

Iyi ndirimbo iri mu bwoko bwa Drill Music, Neg The General yumvikana yibasira Riderman bakoranye igihe kinini umuziki, aho avuga ko Riderman amwita umwarimu we.

Mu gitero cye agira ati 'Kuva kera ntwika, kuva kera nigisha rap ni nk'umukiza ni nka Yesu. Ariko Neg G aratwika, ese agaruye inzira Kalinga? Yaturutse ku kirwa aratwika, aratwiga, aratwica, afata ikimba. Niba unyumva njye ndatwika, niba unyumva njyewe ndica, na Rusake(Riderman) anyita mwarimu […]'.

Producer Laser Beat wahurije mu ndirimbo abaraperi babiri bari kuzamuka Big Zed na Rich One 

Umuraperi Rich One waririmbye mu ndirimbo 'Uruziga'

Big Zed waririmbye mu ndirimbo 'Uruziga'

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'URUZIGA' YA BIG ZED NA RICH ONE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107524/producer-laser-beat-yahurije-mu-ndirimbo-abaraperi-big-zed-na-rich-one-yasinyishije-video-107524.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)