Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda kuri iki gicamunsi, Gatera Musa yagarutse ku rugendo rw'inzitane banyuzemo kugeza babonye umwanya wa 3. Mu myaka yose Espoir FC imaze mu cyiciro cya mbere, uyu mwaka ni wo wa mbere bitwaye neza aho baje ku mwanya wa 3, inyuma ya APR FC na As Kigali.
Gatera Musa ahamya ko yubatse ikipe idatwara ubushobozi bwinshi, ikipe yubatse mbere kandi yari yizeye ko izatanga umusaruro. Yagize ati "Nubatse ikipe idahenze kandi nyubaka hakiri kare, ikindi kintu cyamfashije cyane ni ibiganiro nagiranye n'abakinnyi, aho twakoranye ibiganiro byinshi kandi bishyira hamwe, mbereka ko bishoboka, mbereka imikorere yanjye kandi ko ishobora kugendana n'uko dushoboye ndetse mbumvisha ko bashobora kwigaragaza mu bihe twarimo."
Gatera asanzwe azwiho kuzamura abana
Gatera kandi avuga ko mu mikino yose igera kuri 13 umukino wamugoye ari uwa As Kigali yewe adateze kuzawibagirwa. Yagize ati "Ku munsi wa Kane wa shampiyona twahuye n'ikipe ya As Kigali tuyisanze i Muhanga wari umukino wambabaje cyane ndetse na n'ubu ukimbabaza. Wari umukino mwiza twiteguye, ariko ntabwo byadukundiye, kuko As Kigali yaraturushije idutsinda ibitego 4:0".
Gatera asoza avuga ko kugira abakinnyi beza no kugira itsinda ryiza ntaho bihuriye n'umusaruro. Yakomeje agira ati "Kugira itsinda ryiza ni ukuba ufite abakinnyi bakumvira, ushobora kubabwira ikintu bakakumvira mbese icyo ushaka cyose bashobora kukumvira. Ariko nanone ushobora kugira abakinnyi beza ariko ntibakumvire niho hari itandukaniro."
Gatera Musa avugako intego ze yazigezeho muri Espoir FC
Gatera Musa asigaje amasezerano y'umwaka hakurya y'ishyamba, aho yari yasinye amasezerano y'imyaka 2 ndetse yiyemeza ko mu mwaka we wa mbere agomba gushyira Espoir FC mu makipe 8 ya mbere.
INKURU KU BURYO BW'AMASHUSHO KANDA HANO:Â