Mu ruzindiko rw'iminsi 6 umuyobozi wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele ari kugirira muri Maroc, kuri uyu wa mbere tariki 19 Nyakanga 2021 nibwo Uyu muyobozi yahuye n'ubuyobozi bukuru bwa Raja Athletic Casablanca ikina ikiciro cya mbere muri Maroc.Â
Umuyobozi wa Raja Athletic Casablanca n'umuyobozi wa RayonSportsÂ
Nk'uko biri kuri gahunda y'uruzinduko Fidele ari kugirira muri Maroc, akaba yagiranye amasezerano y'ubufatanye arimo guhugura abatoza ba Rayon Sports kuba abakinnyi bakora urugendoshuri muri Maroc, ndetse n'andi mahugurwa atandukanye.
 Biteganyijwe ko kandi uyu muyobozi azasura ibikorwa by'iyi kipe harimo ibibuga byayo ndetse n'ibiro ikoreramo ubundi nyuma akagaruka mu Rwagasabo.