Nyuma y'uko umukinnyi wa Rayon Sports, Nishimwe Blaise ayandikiye ayisaba ko bakwicarana bagakora amasezerano mashya kuko aya mbere atubahirijwe, iyi kipe yamusubije ko ibitarubahirijwe byatewe n'icyorezo cya Coronavirus ariko niba ashaka gusesa amasezerano agomba kubahiriza ibisabwa.
Nishinwe Blaise yasinyiye Rayon Sports muri Nzeri 2020, ayisinyira amasezerano y'imyaka 3, ubu akaba yari asigaje amasezerano y'imyaka 2.
Ubwo yasinyiraga iyi kipe yahawe igice cy'amafaranga ubundi bumvikana ko andi azayahabwa mu mezi atatu uhereye igihe asinyiye amasezerano.
Uyu mukinnyi tariki ya 15 Nyakanga akaba yarandikiye ikipe ya Rayon Sports ayisaba ko bakwicarana bagakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahirijwe nk'uko ibaruwa y'uyu musore ISIMBI yaboneye kopi ibivuga.
Yagize ati 'bwana muyobozi nyuma y'uko amasezerano nagiranye na Rayon Sports tariki ya 8/9/2020 harimo ingingo itarubahirijwe aho Art 6 ivuga ko nagombaga kubona recruitment(amafaranga yaguzwe) yose mu gihe kitarenze amezi atatu uvuye ku munsi nasinyiye amasezerano, bikaba bitarubahirijwe kugeza n'uyu munsi kandi njyewe nkaba narubahirije inshingano zanjye mu byo nasabwaa n'ikipe, nkaba narakomeje kuyikinira nirengagije ko ibyo basabwaga bitubahirijwe, nkaba naratanze imbaraga zanjye zose uko nshoboye kugira ngo akazi kagende neza.'
'None rero bwana muyobozi nkaba nabasaga ko twakicara tugakora amasezerano mashya kuko ayari asanzwe atubahirijwe nk'uko nabibasobanuriye.'
Uyu munsi Rayon Sports nayo ikaba yasubije uyu mukinnyi, aho yavuze ko ibaruwa bayibonye ariko batinze gusubiza kubera ibihe bya guma mu rugo.
Ku ngingo yo kuba atarishyuwe amafaranga ye, Rayon Sports yavuze ko byatewe n'ibihe Isi irimo byagize ingaruka no kuri Rayon Sports, ariko bamwizeza ko ibintu nibitungana bazahita bamwishyura cyane ko igice kinini cy'amafaranga ye yayabonye.
Iti 'ku rundi ruhande ariko nubwo amafaranga ya recruitment atarishyurwa yose, igice kinini ukaba waramaze kugihabwa uko ubushobozi bwagiye buboneka ndetse n'asigaye Rayon Sports ikaba izirikana ko ari uburenganzira bwawe izakomeza kubahiriza mu gihe inzitizi yavuzwe haruguru izagenda icisha make.'
Amakuru avuga ko ubwo yasinyaga yahawe miliyoni 1.5 muri Miliyoni 4 yari yaguzwe, ubwo basozaga umwaka bishyurwa ukwezi kwa Kamena, iyi kipe ku bakinnyi ifitiye amafaranga ya recruitment yagiye ibishyura make kuri ayo mafaranga, na Blaise akaba yari umwe muri abo.
Iyi baruwa kandi yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ku ngingo yo kwicara bagakora amasezerano mashya batarimo kuyumva neza, ariko ngo niba ashaka gusesa amasezerano agomba kubahiriza ibikubiye mu masezerano ye.
Iti 'ku bijyanye n'ibyo usaba byo gukora amasezerano mashya, nubwo tutabashije kumva neza niba ibaruwa yawe igamije gusesa amasezerano asanzwe, biramutse ari uko biteye, turasanga ku bwa Rayon Sports ari nta mpamvu ifatika yo gusesa amasezerano agifite imyaka 2 ariko mu gihe byaba bikozwe mu bushake bw'uruhande rumwe gusa, hakaba hakurikizwa ingingo ziteganywa mu masezerano zijyanye n'isesawa ry'amasezerano hagati y'impande zombi.'
Amakuru ISIMBI yabashije kumenye ni uko amasezerano ye avuga ko mu gihe umukinnyi yifuje gusesa amasezerano atanga igihe cy'ukwezi ubundi impande zombi muri uko kwezi zikicara zikaganira uko ikibazo cyakemuka.
Uyu mukinnyi ukina mu kibiga hagati, amakuru avuga ko arimo gushka uko yatandukana n'iyi kipe ngo yerekeze muri APR FC yamweretse ko imwifuza ariko Rayon Sports ikanga kumurekura.