Perezida Filipe Nyusi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021 ubwo yagaragazaga ishusho y'ibibazo biri mu gihugu.
Yagarukaga ku bikorwa byo guhungabanya umutekano byatangijwe n'abarwanyi muri Gicurasi ubwo basumiraga umugi wa Palma hafi y'ahari ishoramari ry'umushinga wa gaze ufite agaciro ka Miliyari 60 USD witezweho impinduka z'ubukungu bwa Mozambique.
Perezida Filipe Nyusi biriya bikorwa byazambije imishinga ikomeye irimo iy'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, iy'ubuhinzi ndetse n'iy'Ibikorwa Remezo.
Gutsinda ziriya nyeshyamba z'imitwe y'itarabwoba bitangiye kugira ingufu nyuma y'igihe gito ingabo z'u Rwanda n'abapolisi babarirwa mu 1 000 bageze muri kiriya gihugu.
Abasirikare b'Ingabo z'u Rwanda bari mu butumwa bwo gucunga umutekano muri Mozambique, basakiranye n'inyeshyamba zishaka kubarwanya ariko bazereka aho babera akaga bivuganamo zimwe muri izo nyeshyamba.
Mu cyumweru gishize, ibinyamakuru bikomeye muri Mozambique, byatangaje ko ingabo z'u Rwanda zivuganye zimwe mu nyeshyamba ku wa Kabiri ubwo zari mu kazi kazijyanye ko gucunga umutekano.
Ngo mu gitondo cya kare cyane kuri uwo wa Kabiri, ubwo ingabo z'u Rwanda zari ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma, zasakiranye n'inyeshyamba mu cyaro cy'ahitwa Quionga.
Umwe mu bavuganye na Daily Maverick usanzwe afatwa nk'umusesenguzi mu bya gisirikare yagize ati 'Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n'ingabo z'u Rwanda. Ingabo z'u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.'
Amakuru ava muri Mozambique, aremeza ko ibikorwa by'iriya mitwe, byamaze gucika intege ku kigero cyo hejuru ndetse ko hari bamwe mu bayirimo bamaze kwicwa abandi bakamanika amaboro.
Hari amafoto agaragaza zimwe mu nyeshyamba zaguye mu mirwano ndetse n'ibikoresho birimo imbunda byafashwe.
UKWEZI.RW