REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi mfashanyigisho itarisanzweho, hazaba harimo inyandiko yemewe ikoreshwa n’abatabona izwi nka [braille] n’iy’ururimi rw’amarenga ndetse banashyirirweho inkoranyamagambo irimo ibimenyetso by’ururimi rw’amarenga.

The New Times itangaza ko iyi mfashanyigisho izatangira gukoreshwa mu mwaka utaha w’amashuri wa 2021-2022.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Mbarushimana Nelson, yavuze ko bari gukorana n’abafatanyabikorwa mu kuyinoza neza ndetse bikazakurikirwa no gushaka abarimu bafite inararibonye n’ubumenyi buhagije bwo kwigisha aya masomo aziyongera ku yari asanzwe ku banyeshuri bafite ubwo bumuga.

Yagize ati “Mbere aya masomo yarafatwaga ariko ntabwo twari dufite imfashanyigisho yayo, abigaga aya masomo bakoreshaga iya UNICEF. Gusa ubu iyi mfashanyigisho izashyirwa muri porogaramu z’igihugu, bivuze ko abanyeshuri bose bazakurikiza imfashanyigisho imwe mu rurimi rukwiriye.”

Yakomeje avuga ko intego yo gushyiraho aya masomo ari ukugira ngo n’abanyeshuri bafite ubumuga babashe guhatana kandi bongererwe amahirwe mu myigire yabo kugira ngo bagire ubushobozi bwo kubaho badakeneye ubufasha bw’undi muntu.

Kanimba Donatille, Umuyobozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’Ubumwe bw’Abatabona, RUB, avuga ko REB itangije iyi nyigisho mu gihe nyacyo kuko uburezi bugomba kugera ku bana b’u Rwanda bose nta numwe usigaye inyuma.

Ati “Ubu dufite ubwoko butandukanye bw’inyandiko ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona [braille] zivuye mu bihugu bitandukanye kuko mu Rwanda ntayo twagiraga. Iki cyari ikibazo, kuko nka HVP Gatagara y’i Rwamagana yigisha inyandiko ivanze y’Icyongereza n’Igifaransa, ishuri ry’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho ryo ryigisha iy’Icyongereeza gusa, ayandi mashuri nayo akigisha braille zitandukanye.”

Akomeza avuga ko iyi mfashanyigisho ya REB igiye gutangizwa izafasha abanyeshuri kwiga braille imwe ndetse binaborohere mu kizamini cya Leta kuko byabagoroga kuko batabaga bazi ubwoko bw’inyandiko bazakoresha mu kizamini.

Emmanuel Ndayisaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, yavuze ko muri Nzeri 2021 hazaba habonetse inkoranyamagambo irimo ibimenyetso birenga 2000 by’ururimi rw’amarenga, izakoreshwa mu mashuri kugira ngo ifashe abarimu n’abanyeshuri kwihugura ndetse ikazashyirwa no kuri murandasi ku buryo uyishatse wese yayikoresha.

Umuyobozi wa HVP Gatagara mu Karere ka Rwamagana, Padiri Ntirenganya Maurice, yavuze ko iyi mfashanyigisho izafasha abanyeshuri mu myigire, avuga ko bibaye byiza hashyirwaho n’ibitabo byanditse mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona kuko ubusanzwe ikigo aricyo kihindurira ibitabo mu nyandiko ya braille.

REB igiye gushyiraho imfashanyigisho y'abafite ubumuga bwo kutabona no kutumva



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)