Ku wa 7 Nyakanga 2021 ni bwo bikekwa ko Habyarimana yiciye umugore we mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Ruhanga, Umudugudu wa Nyagacyamo, amuteye icyuma ubwo uyu mugore yari ari kwimukira ahantu yasabye icumbi kubera gutotezwa n’umugabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhanga, Nkurunziza Munyangaju Jean Claude yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari yaragiye asiga umugore mu nzu ariko agarutse atangira kumutoteza.
Yagize ati “Umugabo yaje kugenda ariko aho agarukiye, umugore amubwira ko niba yari yaragiye adakwiye kongera kuza kumutesha umutwe kubera ko yaje abwira umugore we ngo namuhe telefoni abagabo bajyaga bamutereteraho adahari. Umugore abonye ari kumutesha umutwe ajya gucumbika mu baturanyi.”
Yavuze ko umugore yaje gufata icyemezo cyo gushaka icumbi mu wundi mudugudu wa Nyagacyamo ari nawo icyaha cyabereyemo dore ko yari asanzwe atuye mu Kagari ka Kinyana mu Mudugudu wa Bushenyi.
Yagize ati “Ku wa 7 Nyakanga yagiye gushaka icumbi ku muturage wo mu Mudugudu wa Nyagacyamo araribona. Mu gihe cya 18:30 ari kwimuka ngo ajye kuba aho barimwemereye, asanga umugabo mu nzira yari ari kunyuramo abura metero 100 ngo ahagere ari kumwe n’abana. Umugabo ava aho yari yihishe amusanga mu nzira amutera icyuma aratabaza ariko uwaje kumutabara yasanze yaguye hasi ahita apfa.”
Uyu mugabo uvuka mu Karere ka Musanze ngo yari asanzwe atoteza uyu mugore dore ko bimukiye i Kigali biturutse guhunga umuryango w’umugabo kandi ngo hari n’ikindi gihe yigeze kumutema ku itako.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruri gushaka uyu mugabo w’imyaka 43 rwasabye ko uwamubona yatanga amakuru ku biro bya RIB cyangwa ibya Polisi bimwegereye, cyangwa agahamagara kuri nimero itishyurwa 166 ya RIB n’iya polisi ari yo 112.