RIB yafashe abantu barindwi bakekwaho gushyiraho umutwe bakoreragamo ubujura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RIB yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nyakanga 2021 ko bariya bantu bashakishwaga bafashwe bakaba bakurikiranyweho kandi ikindi cyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko bariya bantu bakekwaho uburiganya bakoreye umucuruzi.

RIB ivuga ko bariya bantu bumvikanaga n'umucuruzi kumurangurira ibintu bakishyura amafaranga macye kuri konti yabahaye kugira ngo babone inyemezabwishyu ya banki, nyuma bakayihindura bakoresheje mudasobwa bakiyandikiraho umubare w'amafaranga ujyanye n'ibicuruzwa bumvikanye kwishyura.

Uru rwego ruvuga ko iyo uriya mucurui nyiri ibyo bicuruzwa barangurirwaga na bariya bantu yifuzaga kwishyura hakoreshejwe Mobile Money, bamwoherereza ubutumwa bwa MoMo bw'ubuhimbano.

Ngo iyo uriya mucuruzi atashishozaga cyangwa ngo agire amakenga, yategekaga uri ku iduka ko bapakirira abo bantu.

Ngo biriya bikorwa byose bariya bantu babikoraga vuba cyane kugira ngo badafatirwa mu cyuho.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwaboneyeho gutanga ubutumwa bugira buti 'RIB irakangurira abacuruzi kugira amakenga mbere yo gutanga ibicuruzwa, bakajya babanza kureba niba koko amafaranga y'ubwishyu yageze kuri konti zabo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafashe-abantu-barindwi-bakekwaho-gushyiraho-umutwe-bakoreragamo-ubujura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)