RIB yafunze Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali ukurikiranyweho kutabasha gusobanura inkomoko y'umutungo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu Rukundo uyobora servisi z'Ubutaka (One Stop Center), yatawe muri yombi tariki 16 Nyakanga 2021, akaba ashinjwa kandi icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu bwite.

Rukundo avugwaho kuba yaratangaga ibyangombwa by'ubutaka n'ibyo kubaka atabanje kubyumvikanaho n'abo bakorana nk'uko biteganywa n'amategeko.

Hari aho bivugwa ko yagombaga gutanga icyangombwa cyo kubaka aho gutuza umuryango umwe ariko agatanga icyo kubaka ah'imiryango itanu (5).

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye y'ikirego cy'uriya Rukundo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ubu uyu Rukundo afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Dr Murangira yaboneyeho gutanga ubutumwa agira ati 'RIB iributsa abantu bashinzwe gucunga umutungo wa rubanda kwirinda kuwukoresha mu nyungu zabo bwite kandi ko bihanwa n'amategeko. Uzabifatirwamo azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'

AMATEGEKO AVUGA IKI ?

Ingingo ya 9 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, iteganya igihano ku cyaha cyo kutabasha gusobanura inkomoko y'umutungo, ikagena igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'umutungo adashobora kugaragaza ko yawubonye mu buryo bwemewe n'amategeko.

Naho icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu bwite, gihanwa n'ingingo ya 15 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Ugihamijwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 5.000.000 Frw ariko atarenze 10. 000.000 Frw.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/RIB-yafunze-Umuyobozi-mu-Mujyi-wa-Kigali-ukurikiranyweho-kutabasha-gusobanura-inkomoko-y-umutungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)