RIB yafunze undi mukinnyi wa Football ukurikiranyweho kunywa urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha (RIB) rukurikiranyeho Mwizero Don Parfait icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Nyamabuye.

Umuvugizi w'umusigire w'uru rwego, Dr Murangira B.Thierry yavuze ko uyu mukinnyi ashinjwa kunywa no gukoresha urumogi icyaha avuga ko gikomeye kandi gihanwa n'amategeko.

Yagize ati 'Yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo buyiha Urukiko ubu azasomerwa taliki 02 Nyakanga 2021.'

Umunyamabanga Mukuru wa AS Muhanga Bisangwabagabo Youssouf avuga ko uyu mukinnyi ushinjwa ibi byaha, bamurangiwe n'uwahoze atoza iyi kipe mu minsi ishize.

Bisangwabagabo avuga ko icyo gihe yababwiraga ko ari umukinnyi mwiza, kandi w'inyangamugayo, ariko basanga imyitwarire ye ari mibi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/RIB-yafunze-undi-mukinnyi-wa-Football-ukurikiranyweho-kunywa-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)