RIB yasabye ibyamamare muri muzika kugira uruhare mu gukumira ibyaha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Politiki iyoboye Isi ariko igice kinini cy’ubuzima kigizwe n’umuziki kuko ubabaye abigaragariza mu ndirimbo yumva cyangwa aririmba, uwishimye, usaba, uwicuza n’uwifuza bose ni ho babinyuza.

Umuziki wabaye ingeri y’ubuvanganzo ikunzwe bigeza aho abahanga mu by’ubumenyi bwa muntu bemeza ko ari “ingenzi” mu mibereho ye. N’abo banyepolitiki barawifashisha ngo bumvishe rubanda ubutumwa bwabo.

Nk’urugero abanyepolitiki benshi bakunze umuziki wa Lucky Dube wo muri Afurika y’Epfo, kuko yagaragazaga akarengane abazungu bakorera abirabura mu gihugu cyabo abinyujije mu nganzo kandi abyina. Rubanda rwacishagamo rukidagadura, ubundi akababaro kabo bakanakagaragariza Isi.

Kwa kuba warabaye igice cy’ubuzima, bituma abawukunda barenga kureba ya miririmbire, imyandikire n’imibyinire ya nyir’ukuwukora ahubwo bakareba imyitwarire n’imigirire ye, bakumva na byo bakeneye kubigenderaho.

Umuco wo kwambara amapantalo amanuka kandi magari abenshi mu Banyamerika b’Abirabura badukanye cyane mu Kinyejana cya 20, bawukuye ku banyamuziki barimo umuraperi 2 Pac Shakur na Notorious B.I.G bari bagezweho mu njyana ya Hip hop yari ikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu myaka ya 2010 ubwo injyana ya Drill music yadukaga i Chicago muri Amerika, bitewe n’uko urubyiruko rwayikunze kandi amagambo abayikora baririmbaga n’uko bitwara biganisha ku bwicanyi n’ihohoterwa, byatumye ibyo byaha byiyongera cyane mu rubyiruko.

Nyamara iyo umunyamuziki yitwaye neza ndetse agatera intambwe ikomeye mu kurwanya ibyaha yihereyeho we ubwe, aba asa na mwarimu uri kubwira imbaga ati “mugenze uku”.

Ni yo mpamvu abashaka kwamamaza babifashisha. Umukunzi wa muzika ubonye umuhanzi afana yambaye inkweto cyangwa imyenda runaka ahita ashaka kuyigura, niba ari telefoni akayifuza kimwe n’uko yaba ari n’inyogosho na we yifuza kogoshwa atyo.

Ibyo bigaragaza ko mu gihe umunyamuziki yafata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibyaha byatanga umusanzu ufatika muri rubanda.

Nubwo habaho amategeko abihana bamwe akaba ari yo batinya aho gutinya ibyaha, hari ubwo igihe kigera bakabikora bihishe.

Gusa uwo abantu bafatiraho urugero abahinduye bakareka imyitwarire n’imigirire idahwitse, ntibabikorera mu bwihisho ahubwo bakwiyumvamo ko nta mpamvu yo kubikora kuko abo babona bafite aho bigejeje na bo babyirinze.

- Abahanzi Nyarwanda bahagaze bate muri uwo murongo?

Hashize iminsi 14 yonyine Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaje itabwa muri yombi rya Nsengiyumva François uzwi mu muziki nka “Igisupusupu”, rusobanura ko akurikiranyweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse no kumukoresha imirimo ivunanye kuko yari umukozi we.

Iyo dosiye yaje ikurikira iya Icyishaka David (Davis D) na Ngabo Richard (Kevin Kade) batawe muri yombi ku wa 21 na 24 Mata 2021; bakurikiranyweho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Bari bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe uzwi mu bufotozi.

Icyakora ku wa 14 Gicurasi 2021 Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abo bahanzi barekurwa by’agateganyo.

Bigaragara ko ya sura nziza abakunzi ba muzika by’umwihariko urubyiruko rukunda imyidagaduro akaba ari na rwo mubare munini w’Abanyarwanda itari kuboneka, mu gihe icyaha cyo gusambanya abana kiri mu biri gufata indi ntera.

Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko abangavu basambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17.849 mu 2016, mu 2017 haboneka 17.337, bagera ku 19.832 mu 2018, naho hagati ya Mutarama na Kanama 2019 bari 15.656.

Mu bana bavutse mu 2020, hagaragazwa ko harimo 13.185 bavutse ku bafite hagati y’imyaka 15 na 19.

Uretse abavuzwe haruguru, hari abandi benshi biganjemo abaraperi batawe muri yombi mu bihe bitandukanye bamwe bakagezwa no mu nkiko, abandi bakajyanwa i Iwawa no kwa Kabuga bashinjwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Abo barimo Uwimana Françis uzwi nka Fireman, Hakizimana Umurerwa Amani (P Fla), Rukundo Elie (Green P), Dushime Antoine (Young Tone), Ngoga Lwanga Edison (Pacson), Gisa James (Gisa cy’Inganzo), Neg G The General, Semana Kevin (Ish Kevin), Producer Feezy, Shyaka Olivier (Producer HolyBeat), Tuyishime Joshua (Jay Polly), Hagenimana Jean Paul (Bushali), Nizeyimana Slum (Slum Drip) n’abandi.

Ibiyobyabwenge ni kimwe mu byugarije urubyiruko rw’u Rwanda kuko hirya no hino mu bigo ngororamuco hari ababarirwa mu bihumbi, hakaba n’abajyanwa Iwawa bamara kugororwa bakigishwa n’imyuga izabafasha basubiye mu buzima busanzwe.

Kurwanya no gukumira ikoreshwa ryabyo ku banyamuziki, ishobora kuba imwe mu nzira nziza zarinda urwo rubyiruko kurohama.

Jay Polly uri i Mageragere kandi yanafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Ibyo abandi babifatiwemo ni Byukusenge Esther Brianna (Dj Brianne), Itahiwacu Bruce (Bruce Melodie), Mugwaneza Lambert (Social Mula) wafatanywe n’abanyamakuru Phil Peter na Murindahabi Irené n’abandi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, aheruka gutangariza kuri Televiziyo y’Igihugu ko urubyiruko ari rwo ruza imbere mu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus; haba mu bafatirwa mu tubari, mu birori byo mu ngo n’isabukuru z’amavuko.

Mu 2015, Abayizera Marie Grace (Young Grace) na we yatawe muri yombi akurikiranweho gutanga sheki itazigamiye, na ho Uzaramba Karasira Aimable (Professor Nigga) ari mu nkiko aho akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bitari bikwiye ko ab’ibyamamare bagombye kubera benshi urugero haba mu migirire n’imyitwarire, ari bo bagaragara mu byaha.

Ati “Turasaba ko nk’ibyamamare, abantu bazi ko ubutumwa bwabo n’imyitwarire bikurikirwa na benshi, ibyo bintu babigendera kure bakamamara mu byiza ntibamenyekane mu bibi. […]Twabasaba ko bakoresha impano zabo neza ndetse mu gukumira ibyaha no kubirwanya.”

Dr Murangira yasobanuye ko gusambanya abana no kunywa ibiyobyabwenge ari ibyaha bibangamiye umuryango Nyarwanda; RIB ikaba yahagurukiye kubirwanya inasaba ko buri wese yagaragaza uruhare rwe mu kubikumira.

Yakomeje ati “Hari abahanzi bagaragaza uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha. RIB irasaba n’abo bake babigaragaramo kubivamo. Iyo uri icyamamare hari benshi bagukurikira bagufata nk’icyitegererezo; ni byiza ko babizirikana bakirinda ikintu cyose cyatuma bagaragara nabi. Umusanzu wabo ni ingirakamaro mu kurwanya ibyaha.”

Inyigo yakozwe mu 1997 n’Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire w’Umunyamerika, Mark Schaller, yerekanye ko uko umunyamuziki agenda amenyekana ari ko agenda arushaho kwiyumvamo ugukomera, aho nk’umuhanzi ajya kwandika indirimbo akayijyanira muri ngenga ya mbere ari na ko agenda yiyongera amazina.

Yagaragaje ko kwiyongera k’ubwamamare bishobora gutuma umuntu atangira gukoresha ibisindisha, akaba yakora n’ibimwangiririza ubuzima kandi abizi neza ko ari bibi.

Jay Polly ari mu nkiko aho akurikiranyweho ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge
Professor Nigga ari mu nkiko akurikiranyweho guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi
Social Mula ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19
Young Grace yatawe muri yombi mu 2015 ashinjwa gutanga sheki itazigamiye



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)