Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Nyakanga 2021, ni bwo RIB yeretse itangazamakuru abasore batatu bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’Umunya-Turikiya babifashijwemo n’umwe muri bo wabicungaga muri Kicukiro.
Umwe muri aba bafatanywe ibi bikoresho ukomoka mu Karere ka Karongi, akaba n’umuzamu wari ushinzwe kurinda ibi bikoresho, ari nawe wacuze umugambi wo kubyiba, avuga ko icyabimuteye ari uko yari amaze igihe adahembwa.
Ati “Amezi yari abaye abiri atarampemba, aho nafataga ibiryo narimo ideni ry’ibihumbi 48 Frw, inzara yari igiye kunyica, udufaranga duke nari mfite natugujije umukobwa we wampaye ibihumbi 20.000 Frw. Naravuze nti nta keza ke reka nange njyane ibi nzihembe. Ndagira inama abantu ko nta keza ko kwiba kuko nanjye ubu uko meze simbyishimiye.”
Uyu musore yibye ibi bikoresho afatanyije n’abandi babiri, aho babanje kugurisha frigo bagahabwa 150.000 Frw, bagakodeshamo imodoka yo kubitwara. Bafatiwe mu cyuho bakigurisha ibindi bikoresho harimo nk’intebe bari bamaze kubaha 300.000 Frw.
Umushoramari ukomoka muri Turikiya, Ismail Kanabadi, usanzwe akora ibikorwa by’ubwubatsi mu Rwanda, yavuze ko ari agatangaza kuba yabonye ibikoresho bye byari byibwe, ashima imikorere myiza ya RIB.
Ati “Twahagaze kubaka kubera Covid-19, naje kuza guhemba abakozi ku itariki ya 15 Kamena 2021 nsanga hakinze, nyuma umwe mu bazamu yaje kumpamagara ko itara rimaze igihe ryaka, nje nsanga ibikoresho byibwe. Ni bwo nahise nitabaza RIB. Natunguwe no kumva bavuga ko ntabahembaga. Ndashimira RIB kuba bangaruriye ibikoresho, iki gihugu ni cyiza cyane kubera umutekano gifite.”
Yavuze ko ibyabaye bimuhaye isomo ko atazongera gukoresha abakozi badafite amasezerano, ndetse ko agiye gukaza umutekano w’ibikorwa bye, kandi ko atazongera kwirara ko igihugu gitekanye ngo nawe ajenjeke.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yasabye abantu kutitwaza impamvu zose ngo bijandike mu bujura, asaba abantu kurushaho kwicungira umutekano.
Ati “Abantu bakwiye kurushaho kwirindira umutekano, kuko benshi ibikoresho nk’ibi bifite agaciro bibatera umutima wo guhemuka. Nta muntu ukwiye kwitwaza ko adahembwa kandi hari inzego yakegera akarenganurwa aho kwijandika mu bujura.”
Dr. Murangira yasabye Abanyarwanda kwirinda kugura ibyo bita imari ishyushye kuko bazisanga baguze ibijurano, bikabaviramo gukora icyaha.
Ibikoresho byari byibwe birimo imashini itsindagira ikoreshwa n’intoki, frigo, intebe, amatapi n’ibindi. Byasubijwe nyirabyo, bifite agaciro ka miliyoni 19 n’ibihumbi 200 Frw.
Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo kwiba, ubuhemu n’icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha. Mu gihe baramuka bagihamijwe bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe kitarengeje imyaka itanu.